Kigali

Rafael York yerekeje mu Misiri nyuma yo gutera umugongo ikipe y'i Burayi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/02/2025 7:36
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Rafael York wakinaga ku mugabane w'Iburayi, yerekeje mu ikipe nshya ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere mu Misiri ya ZED Football Club.



Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira cyangwa akaba yanyura ku mpande n'ubundi asatira, yerekeje muri iyi kipe aho yayisinyiye amasezerano y'umwaka n'igice.

Rafael York yerekeje muri ZED Football Club nyuma y'uko yari amaze ukwezi kurenga nta kipe afite bitewe nuko yari yaratandakanye na Gefle IF yo muri Sweden.

Yatandukanye n'iyi kipe mu gihe yo yifuzaga kumwongerera amasezerano ariko we akabyanga bitewe nuko yari yaramanutse mu cyiciro cya Gatatu kandi we akaba atarashakaga kuhakina.

ZED Football Club yasinyishije uyu munyarwanda ndetse ikabitangaza ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane yashinzwe muri 2009 aho yahereye muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri cya Misiri gusa ikaba yarazamutse mu cyiciro cya mbere muri 2023.

Iyi kipe yakirira imikino yayo kuri Cairo International Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 75 isanzwe inafitanye ubufatanye na Aston Villa yo mu Bwongereza afasha abakinnyi bayo bakiri bato kujya gukina ku mugabane w'Iburayi.

ZED Football Club yatangaje Rafael York nk'umukinnyi wayo mushya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND