N’ubwo gutwara ibikombe bisigaye byarihariwe na Bayern Munich, ikipe ya Brussia Dortmund yo mu Budage ni imwe mu zitanga impano zidasanzwe nyuma yo kurera ibihangange nka Erling Haalan, Jude n’abandi.
Mu myaka 11 ishize, Bayern Munich ni yo yihariraga igikombe cya
Bundesliga, ariko ibintu byahindutse ubwo Bayer Leverkusen yakuragaho
ako gasuzuguro.
Mu gihe benshi batekerezaga ko Borussia Dortmund ari yo izakuraho ako gasuzuguro ka Bayern Munich, habaye impinduka zitunguranye maze Bayer Leverkusen yegukana igikombe.
Nubwo Dortmund itabashije kwegukana shampiyona,
hari ikintu ikomeje gukora neza cyo kuzamura abakinnyi bafite impano zidasanzwe
ku rwego mpuzamahanga.
Mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, Borussia Dortmund kimwe nk'andi makipe menshi yashoye amafaranga menshi kugira ngo ihangane n’ibihangange.
Iyi
politiki yagejeje Dortmund ku bibazo bikomeye by’ubukungu, kuko yashatse
gukomeza guhatana na Bayern Munich mu buryo budashoboka.
Icyakora, nyuma yo kugera hafi yo guhomba, Dortmund yafashe icyemezo cyo guhindura imikorere. Yaretse gushora amafaranga mu kugura abakinnyi b’ibihangange ahubwo yibanda ku gushakisha impano nshya no kuziteza imbere.
Yatangiye gukura abakinnyi bato bafite impano, ikabaha amahirwe yo kwigaragaza
mbere y’uko ibagurisha ku nyungu nyinshi. Iyi gahunda yatumye Dortmund iba imwe
mu makipe ashimwa cyane mu Burayi kubera luzamura abakinnyi beza bakomeye.
Ubushakashatsi bwimbitse ku bakinnyi bato bwasanze Dortmund ari inzu
y’abakinnyi bafite ejo hazaza heza. Uretse kuzamura abakinnyi b’Abadage,
Dortmund yagaragaje ubuhanga bwo gushakisha impano ku rwego mpuzamahanga,
bikaba ari byo byatumye iba ikiraro cya mbere cy’abakinnyi bashaka kugera ku
rwego rwo hejuru.
Jude Bellingham ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite impano
idasanzwe, yavuye muri Birmingham City mu Bwongereza maze yerekeza muri
Dortmund afite imyaka 17. Yabonye amahirwe yo gukina ku rwego rwo hejuru, ubu
akaba ari umwe mu nkingi za mwamba za Real Madrid.
Robert Lewandowski nawe yavuye
muri Lech Poznań yo muri Pologne mu 2010, yageze muri Brussia Dortmund atsinda
ibitego 74 mu mikino 131, mbere yo kwerekeza muri Bayern Munich aho yageze ku bigwig
bidasanzwe none ubu akaba ariwe mukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya FC Barcelona.
Umunya Norway Erling Haaland yavuye muri Red Bull Salzburg
ajya muri Brussia Dortmund atsinda ibitego 86 mu mikino 89. Haaland akimara
kwigaragariza muri Brussia Dortmund yahise abengukwa na Manchester City mu
mwaka we wa mbere ayifasha gusogongera ku bikombe bikomeye ku ugabane w’Iburayi.
Si Haaland, Bellingham na Lewandowiski gusa bagaragarije impano
muri Dortmund kuko hanazamukiyemo
abakinnyi nka Jadon Sancho, Ousmane Dembélé, Pierre-Emerick
Aubameyang, Christian Pulisic ndetse n’abandi bose ni bamwe mu
bakinnyi bakomeye baciye muri Dortmund mbere yo kujya mu makipe akomeye bakaba
ibitangaza ku isi.
Nubwo Dortmund ikomeje kuba inzu y’impano nshya, ikibazo gikomeye ni uko yabuze igikombe cya Bundesliga kuva mu 2012 kabone no Mu gihe Bayern Munich yagaragaraga nk’iyitwara nabi ntabwo Dortmundi yabibyaje umusaruro ngo itware shampiyona, Borussia Dortmund yabuze igisubizo.
Ikipe ya Brussia Dortmund yibitseho ibanga ryo gutanga impano zikomeye mu mupira w'amaguru
Abakinnyi barimo Jadon Sancho, Jude Bellingham na Erling Haaland ni bamwe mu bakuriye muri Brussia Dortmund
TANGA IGITECYEREZO