Cristiano Ronaldo yongeye gukora ku marangamutima y’abakunzi ba Real Madrid ubwo yasezeraga mugenzi we Marcelo Vieira, wari inshuti ye magara ndetse n’umufatanyabikorwa ukomeye mu bihe by’amateka bagiriye muri Real Madrid.
Marcelo yasezeye ku mupira w’amaguru afite imyaka 36, nyuma yo gutwara ibikombe 25, birimo bitanu bya UEFA Champions League, agasiga izina rye mu mateka y’iyi kipe y’igihangange.
Ku itariki ya 6 Gashyantare 2025, Marcelo yatangaje ko asezeye burundu ruhago, nyuma yo gutandukana na Fluminense, ikipe ye ya nyuma yakiniye muri Brazil.
Iki cyemezo cyazamuye amarangamutima ya benshi, ariko ntawakigereranya
n’ukuntu cyagize ingaruka kuri Cristiano Ronaldo, wamaze imyaka cyenda akinana
na Marcelo muri Real Madrid.
Mu butumwa bwe bwuje urukundo, Ronaldo yavuze amagambo yo kwibuka ibihe
byabo byiza, aho bagize ubufatanye bwihariye ku kibuga.Ati "Ntabwo byoroshye kubona amagambo yo
kuvuga kuri Marcelo. Twanyuze mu bintu byinshi,
twagize intsinzi nyinshi, twakiniye ikipe itazibagirana, kandi twagize ubucuti
budasanzwe. Ndagushimira kuri byose, bro!"
Ubu butumwa bwakoze ku mitima y’abafana benshi, by’umwihariko abakunzi
ba Real Madrid, bacyibuka ukuntu Marcelo na Ronaldo bakoze ibikomeye ku kibuga
cya Santiago Bernabéu.
Marcelo yinjiye muri Real Madrid mu mwaka wa 2007, ahamara imyaka 16, aba umwe mu bakinnyi b’inyuma babayeho neza mu mateka y’iyi kipe.
Yari
umukinnyi w’ingenzi mu ikipe yatwaye ibikombe bitanu bya Champions League,
harimo bitatu byikurikiranya (2016, 2017, 2018), ibintu bigoranye kugeraho mu
mateka ya ruhago.
Ubuhanga bwe mu gusatira no gufasha ba rutahizamu byatumye Real Madrid
iba ikipe itinyitse, cyane cyane ku ruhande rw’ibumoso aho yafatanyaga na Ronaldo
mu buryo bwari bugoye guhagarika.
Nyuma yo kuva muri Real Madrid, Marcelo yerekeje muri Olympiakos, ariko
ntiyahatinze, agaruka muri Fluminense, ikipe y’iwabo muri Brazil. Nubwo yari
yagarutse aho yatangiriye umupira, yafashe icyemezo cyo gusezera ku mukino
wakomeje kumugira icyamamare.
Ku kibuga no hanze yacyo, Marcelo na Ronaldo bari inshuti magara.
Bafatanyije gutsinda ibitego byinshi, kwishimira intsinzi zidasanzwe, ndetse
n’ibihe by’amateka muri ruhago. Mu myitozo, mu mikino, no hanze yayo, ubucuti
bwabo bwari ndakuka.
Nubwo ubu batakiri mu ikipe imwe, abafana ntibahwema kwifuza kuzongera
kubabona bahurira ku mushinga runaka. Hari amahirwe ko bashobora gukorana mu
buryo bushya, cyane ko Ronaldo ari kwagura ibikorwa bye bya YouTube, aho
Marcelo ashobora kuzagaragaramo.
Niba hari ikintu kitazibagirana mu mateka ya Real Madrid, ni uko Cristiano
Ronaldo na Marcelo bari abakinnyi badasanzwe, bashyize hamwe ubushobozi bwabo,
bagahesha iyi kipe amateka adasanzwe.
Cristiano Ronaldo yakoze ku mitima y'abakunzi ba Real Madrid ubwo yabibutsaga ibihe byiza yagiranye Marcelo
TANGA IGITECYEREZO