Kigali

Bitunguranye Bizimana Djihad yatandukanye n'ikipe yo muri Ukraine yakiniraga

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/02/2025 22:51
0


Mu buryo butunguranye Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad yatandukanye n'ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Ukraine yari yarerejemo muri 2023.



Uyu mukinnyi ni we wabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025. 

Yavuze ko azakumbura buri umwe wo muri iyi kipe, abashimira ku bw'ubafasha bwabo n'ibihe byiza bitazibagirana ndetse anifuriza FC Kryvbas Kryvyi Rih gukomeza kugera ku ntsinzi.

Bizimana Djihad atandukanye n'iyi kipe mu buryo butunguranye dore ko kuva yayigeramo mu mpeshyi ya 2023 yari mu bakinnyi bayifatiye runini ndetse yagiye anegukana ibihembo by'umukinnyi mwiza w'ukwezi mu bihe bitandukanye.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 ukina mu kibuga hagati yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu mbere yo kujya i Burayi.

I Burayi Bizimana yakiniye amakipe yo mu Bubiligi arimo Waasland-Beveren yamazemo imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri KMSK Deinze yamazemo imyaka ibiri.

Asize FC Kryvbas Kryvyi Rih  iri ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 31 aho irushwa na Dynamo Kyiv iri ku mwanya wa mbere amanota 12 mbere y'uko batangira gukina imikino yo kwishyura.

Bizimana Djihad yatandukanye na FC Kryvbas Kryvyi nyuma y'umwaka umwe n'igice ayigezemo

Bizimana Djihad yatangaje ko yatandukanye na FC Kryvbas Kryvyi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND