Ibikorwa by’amasomo muri Bukavu byahagaritswe kubera impungenge z’umutekano nyuma y’ifatwa rya Nyabibwe na M23.
Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025 ni bwo ibikorwa by'amasomo mu mujyi wa Bukavu, Intara ya Kivu y'Amajyepfo, byahagaritswe kubera impungenge z'umutekano.
Ibi byatewe n'ifatwa ry'umujyi wa Nyabibwe wafashwe na M23 ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2025. Nyabibwe ni umujyi uzwiho ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nka zahabu na coltan, uherereye ku birometero bisaga 70 mu majyaruguru ya Bukavu, hagati y'imijyi ya Goma na Bukavu.
Nubwo M23 yari yatangaje agahenge ku wa 3 Gashyantare 2025, ibikorwa byayo byarakomeje, bigaragaza ko ako gahenge katubahirijwe.
Ibi byatumye ubuyobozi bw'ibigo by'amashuri muri Bukavu bufata icyemezo cyo guhagarika amasomo kugira ngo barinde umutekano w'abanyeshuri n'abakozi babo nk'uko bitangazwa na Reuters.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rirahamagarira impande zose kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwemerera imiryango itanga ubutabazi kugera ku baturage bakeneye ubufasha.
Mu gihe ibikorwa by'amasomo bihagaritswe, ababyeyi barasabwa gukurikirana amakuru atangwa n'inzego z'uburezi n'iz'umutekano kugira ngo bamenye igihe amasomo azasubukurirwa, ndetse banarinde umutekano w'abana babo muri ibi bihe by'ibibazo by'umutekano.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO