Mu myitozo y’igicamunsi cy’uyu wa Gatandatu ni bwo rutahizamu Bimenyimana Bonfils Khaleb wakubutse mu gihugu cy’u Burundi aje muri Rayon Sports, yatangiye imyitozo yagaragarijemo ko atanga icyizere muri gahunda zo gutaha izamu ndetse Niyonzima Ally atangira imyitozo nyuma y’igihe yari amaze muri Zambia akora igeragezwa.
Ni imyitozo bakoraga mu buryo bwo gukina umukino n’abakinnyi basanzwe bafite amakipe cyo kimwe n’abasoje umupira yewe n’abakina byo kwishyimisha (Volontaires).
Bimenyimana Bonfils bita Khaleb yagaragaje ko ibijyanye no gutaha izamu abizi kuko mu minota micye yamaze mu kibuga yitwaye neza akanabona igitego ndetse akanatera amashoti atatu agana mu izamu. Uyu musore bakuye muri Vital’o FC mu Burundi, ashobora gusinya amasezerano mu mpera n’intangiriro z’iki Cyumweru kuko yaba Karekezi Olivier n’abafana ba Rayon Sports bashimye uburyo yitwaye.
Uyu mukino waberaga ku kibuga cya Mumena warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 3-1. Manishimwe Djabel, Bimenyimana Bonfils Khaled na Mugisha Gilbert ni bo batsindiye Rayon Sports mu gihe Aba-Volontaires batsindiwe na Cimanga Pappy usanzwe ari rutahizamu wa AS Kigali.
Muri iyi myitozo harimo Ally Niyonzima ukina hagati muri Mukura Victory Sports akaba ari mu biganiro na Rayon Sports. Abandi bakinnyi ni Uwimana Emmanuel Tiote wa AS Kigali nawe biri kuvugwa ko Rayon Sports iri kumugera amajanja cyo kimwe na Habyarimana Innocent.
Bimenyimana Bonfils Khaleb mu myitozo ye ya mbere muri Rayon Sports
Eric Rutanga umukinnyi wa Rayon Sports
Kwinjira muri sitade Mumena byari ukwishyura
Cimanga Pappy akurikiwe na Ndacyayisenga Jean d'Amour
Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC yarebye uyu mukino
Mwiseneza Djamal (ibumoso) na Habyarimana Innocent (Iburyo) abakinnyi bavuye muri APR FC bagana muri Rayon Sports
Mutuyimana Evariste ntiyigeze akina
Usengimana Faustin we yamaze kumenyera
Niyonzima Ally mu myitozo ya Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports
Uwimana Emmanuel bita Tiote wa AS Kigali nawe akora imyitozo muri Rayon Sports
Uwimana Emmanuel
Ngandu Omar myugariro wa AS Kigali
Radjou yagarutse muri Rayon Sports
Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports
Habyarimana Innocent akomeje imyitozo muri Rayon Sports
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO