Kigali

Kina nka Cristiano! - Cristiano Ronaldo yagiriye inama Mbappe na Real Madrid

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/02/2025 21:26
0


Rutahizamu Cristiano Ronaldo yagaragaje icyizere ko Mbappe azaba umukinnyi ukomeye muri Real Madrid, ariko atanga inama zafasha uyu musore kubasha kwitwara neza muri iyi kipe.



El Chiringuito ikunzwe na benshi muri Espagne yashyize hanze agace k'integuza ku kiganiro umunyamakuru wayo Edu Aguirre yagiranye na Cristiano Ronaldo, mu gihe ikiganiro cyose kijya hanze kuri uyu wa mbere mu masaha y'ijoro.

Zimwe mu ngingo zagarutsweho harimo ikipe ya Real Madrid, aho Cristiano ahamya ko Kylian Mbappe adakwiye gukinishwa nka nimero 9 nk'uko ari gukinishwa muri iki gihe. Ati: "Umwanya wa nimero 9 uragoranye cyane kuri Mbappe, kuko atazi gukina nka rutahizamu."

Cristiano Ronaldo yakomeje agira ati: "Ndi Mbappe nagerageza cyane gukina nka nka Cristiano uko akina nka rutahizamu nimero 9. Ndamukunda cyane, bitari gusa inkuru ye ubwo yari umwana kuba yarakundaga Cristiano Ronaldo. Mu by'ukuri mubona nk'umukinnyi ukomeye ndetse azaha ibyishimo byinshi abafana ba Real Madrid."

Abajijwe niba akurikira Real Madrid, Cristiano yavuze ko ayireba cyane kuko umuhungu we Mateo akunda Mbappe cyane.

Cristiano Ronaldo yagiriye inama Kylian Mbappe wifuza kuba igitangaza muri Real Madrid


Abafana n'ubuyobozi bwa Real Madrid bitezeho byinshi Kylian Mbappe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND