Kigali

U Rwanda mu bihugu 62 bitegereje kugira umukinnyi muri Premier League

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/02/2025 21:08
0


U Rwanda ruri mu bihugu 62 bitaragira umukinnyi wakinnye muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza ifatwa nk'iya mbere ku Isi mu zikunzwe cyane.



Myugariro Abdukodir Khusanov ukomoka muri Uzbekistan uheruka gusinyira ikipe ya Manchester City yabaye umukinnyi wa mbere ukomoka muri iki gihugu ukinnye Premier League.

Mu myaka 33 ishize Uzbekistan yahise iba igihugu cya 126 kigize umukinnyi muri Premier League. Ni mu gihe muri uyu mwaka w'imikino wa 2024/25 gusa cyo cyari kibaye igihugu cya 62 kigizemo umukinnyi.

Mbere ya Uzbekistan ibindi bihugu byaherukaga kugira umukinnyi ubikomokamo ukinnye Premier League bwa mbere byari Iraq aho uwitwa Ali Al-Hamadi yasinyiye Ipswich Town na Bangladesh aho Hamza Choudhury yerekeje muri Leicester City mu mpeshyi y'umwaka ushize wa 2024.

Kugeza ubu ibihugu 19 ni byo bimaze kugira umukinnyi umwe wakinnye muri Premier League. Ibihugu bifite abakinnyi benshi muri iyi shampiyona ni u Bwongereza bufite 1,723, u Bufaransa bufite 238, Scotland ifite 217, Ireland ifite 208, Espagne ifite 169, u Buhorandi bufite 154, Wales ifite 134 na Brazil ifite 122.

Imigabane itandatu muri irindwi igize Isi ifite abakinnyi bakinnye muri Premier League. Umugabane w'Iburayi niwo ufite ibihugu byinshi bifite abakinnyi bakinnye muri iyi shampiyona bagera kuri 48, uwa Afurika ukaba ufite 33, Amerika y'Amajyaruguru yo ifite 19, iy'Amajyepfo ikagira 12, uwa Asia ukagira 12 naho uwa Oceania wo ukagira ibihugu 2.

Ibihugu byo ku mugabane w'Afurika bifite abakinnyi benshi bakinnye muri shampiyona y'u Bwongereza ni Nigeria ifite 57, Senega ifite 46 na Ghana ifite 34.

Nubwo bimeze bityo hari n'ibihugu 62 muri rusange bitaragira umukinnyi ufite ubwenegihugu bwabyo wakinnye muri Premier League. Muri ibi bihugu harimo n'u Rwanda dore ko nta Munyarwanda n'umwe urahakina. 

Abahakina ni ababa bafite inkomoko mu Rwanda nkaho Ndayishimiye Tresor ufite nyina uvuka mu Amajyepfo ukina muri Burnley kuri ubu iri muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri ariko mu mwaka ushize akaba yari muri Premier League.

Uyu mukinnyi nta bwenegihugu bw'u Rwanda afite dore ko yanahisemo gukinira ikipe y'igihugu y'u Bubiligi aho yavukiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND