RFL
Kigali

Nyagatare: Nyakatsi yaracitse burundu, abaturage barashimira cyane Perezida Kagame

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/07/2017 13:25
0


Mu myaka yashize mu duce hafi ya twose wagendagamo two mu karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba, wasangaga harimo inyubako zisakajwe nyakatsi (ibyatsi) ariko kuri ubu icyari nyakatsi cyabaye amateka.



Akarere ka Nyagatare kagizwe n’imirenge 14, akaba ari ko karere ka mbere kanini mu turere 30 tugize igihugu cy’u Rwanda. Mu bijyanye n’abaturage, ni akarere ka kabiri mu turere dutuwe cyane mu gihugu dore ko mu ibarura ryo mu mwaka wa 2012, kari gafite abaturage 466,944.

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yasanze nyakatsi yarabaye amateka mu karere ka Nyagatare. Ibi yabibonye mu minsi ine yamaze muri aka karere aho yari kumwe n’abandi banyamakuru 12 mu mahugurwa yateguwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by'iterambere by'inzego z'ibanze (Local Administrative Entities Development Agency) ari byo LODA mu magambo ahinnye.

Nyagatare

Witegereza ahantu hose ukabura nyakatsi n'imwe: Foto: Gideon

Intego y’ayo mahugurwa yari iyo kwegera abaturage mu rwego rwo kumenya uko serivisi za Leta zibageraho. Muri iyo minsi ine umunyamakuru wacu yamaze muri Nyagatare, yasanze harabaye impinduka mu buryo bugaragara aho nyakatsi yacitse burundu.

Mu mirenge yose uko ari 14 igize akarere ka Nyagatare iyo uyitembereye ndetse ukajya no mu byaro byayo, usanga nta nyakatsi ikiharangwa. Imwe mu mirenge twabashije kujyamo ndetse tukagera no mu bice byayo by’icyaro, harimo: Gatunda, Karangazi,Rukomo, Nyagatare, Rwimiyaga, Matimba n’iyindi.

Image result for Amakuru inzu za Nyakatsi

Inzu nk'iyi ya nyakatsi kimwe n'izindi z'ibyatsi ntushobora kuzibona muri Nyagatare

Hari n’indi mirenge tutabashije kugeramo ariko amakuru yizewe avayo akaba ari ko nyakatsi yacitse burundu ndetse aya makuru yashimangiwe na Meya wa Nyagatare, Mupenzi George mu kiganiro n’abanyamakuru aho yavuze ko nyakatsi yacitse burundu, akaba ari ikintu buri muturage wa Nyagatare ari kwishimira.

Yanavuze ko hari ibindi byinshi akarere ka Nyagatare gateganya guca burundu nk’ikibazo cy’ibura ry’amazi, kutagira umuriro w’amashanyarazi n’ibindi. Ikindi nuko akarere ka Nyagatare gakataje mu bikorwa by’iterambere na cyane ko barangamiye ko umujyi wako wa Nyagatare uzaba umujyi wa kabiri kuri Kigali.

Barashimira Perezida Kagame waciye burundu nyakatsi

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Karangazi twaganiriye nabo barimo Sindikubwaho Emmanuel utuye mu murenge wa Karangazi n’abandi bo mu mirenge inyuranye, bavuze ibyiza byinshi bungukiye mu kuva muri nyakatsi bakimukira mu nzu zisakajwe amabati. Zimwe mu mpamvu bahurijeho harimo kuba kuri ubu baryama neza kandi batekanye batikakanga ko imvura yagwa bakanyagirwa bitewe na nyakatsi. Ikindi bishimira ni uko iyo wubatse inzu y’ibati, utajya usabwa kongera gusakara bundi bushya nkuko nyakatsi bigenda.

Nyagatare

Aha ni muri Karangazi, abaturage bari kuzamura inzu zigezweho: Foto/Gideon

Gahunda yo guca nyakatsi igitangira mu myaka micye ishize, abaturage bo mu turere dutandukanye by’umwihariko mu karere ka Nyagatare ahari nyakatsi nyinshi, ntabwo biyumvishaga impamvu yo kuva muri nyakatsi kuko bari bafite imyumvire itandukanye aho bamwe bavugaga ko kuba muri nyakatsi ari ibintu byiza cyane bakavuga ko badashobora kuva muri nyakatsi, abandi bakavuga ko kuba mu nzu y’ibati,iyo imvura iguye ngo iteza urusaku rwinshi bityo ngo ntibatekane.

Hari n’amakuru avuga ko ubwo hasenywaga nyakatsi mu karere ka Nyagatare, hari aho byasabaga inzego zishinzwe umutekano kuba zihari bitewe n’abaturage batashakaga ko babasenyera inzu zabo z’ibyatsi kuko bari bazitsimbarayeho cyane. 

Kuri ubu ariko barashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wazanye gahunda yo guca burundu nyakatsi mu gihugu hose. Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Gusenya nyakatsi byari intambara ikomeye hari abatarashakaga ko basenyerwa nyakatsi zabo ariko ubu turashimira cyane Perezida Kagame waciye nyakatsi yarakoze cyane, ubu abaturage bose bari kumwirahira.”

Image result for Perezida Kagame

Barashimira cyane Perezida Kagame waciye burundu nyakatsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND