Kigali

Yicishije murumuna we Sumu ya panya agamije kwihimura ku babyeyi be

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:11/02/2025 10:21
0


Umusore w'imyaka 18 wo muri Afurika y'Epfo arashinjwa kwica murumuna we w’imyaka 3 amuhaye umuti wica imbeba Sumu ya panya maze akagerageza kumujugunya mu myanda.



Mu kiganiro na Newzroom Africa  cyo ku wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025, se w’aba bana yavuze ko ubwo yasuraga umuhungu we muri gereza maze akagerageza kuganira na we kuri iki kibazo, uyu musore ubwe yamwibwiriye ko ibyo yakoze yabikoreshejwe n’uko yashakaga kubihumuraho no kubababaza ngo kuko nabo bari bamurakaje.

Umuvugizi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPA), Lumka Mahanjana yatangaje ko ibi byabaye ku itariki ya 31 Mutarama 2025. Yanavuze ko ku wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025, ari bwo umuryango wateranye mu muhango wo gushyingura uru ruhinja.

Ati: "Uyu muryango wamenye ko umwana yabuze mu gihe nyina yari ari kumwe n'ushinjwa hamwe n'abandi bahungu be bombi, bafite imyaka 16 na 22 mu rugo, ari bwo yabonye ko umuhungu we muto yabuze. Batekereje ko yari ari gukina n’abandi bana mu rugo rw'umuturanyi, ari nayo mpamvu atahise atabaza gusa bakomeje kumushakisha. Icyakora, byageze mu masaha y’ijoro umwana ataragaruka, ari nabwo batabaje polisi.”

Mahanjana yavuze ko ahagana mu ma Saa Yine z'ijoro, umwana wo muri uwo muryango w'imyaka 16 y'amavuko yasohotse munzu agiye kugaburira ihene zari hafi y'umuhanda N1 ari bwo yabonye ushinjwa ari gushyira umurambo wa murumuna we mu myanda.

Nyuma yo guhangana na mukuru we, yasanze umurambo wa murumuna we muto mu myanda, ahita ajya kubimenyesha nyina. Bihutiye guhamagaza ubutabazi, ari nabwo hatangajwe ko umwana yapfuye.

Mahanyana yongeyeho ko bukeye bwaho, ushinjwa we ubwe yijyanye kuri polisi yemera ku giti cye ko yaroze murumuna we amuhaye umuti wica imbeba.

Uyu ukekwaho icyaha yitabye urukiko rw’ibanze rwa Vereeniging ku wa Kabiri ushize ku bijyanye n’ubwo bwicanyi. Uru rubanza rukaba rwarimuriwe  ku ya 13 Gashyantare 2025, mu rwego rwo kubanza gukora iperereza ryimbitse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND