Umusore w’imyaka 19 wo muri Leta za Florida ho muri Leta Zunze Ubunwe za Amerika, arashinjwa kwica Se umubyara we nyuma yo guterana amagambo bapfa ibiryo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru People, avuga ko ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025 ari bwo polisi ya Melbourne yakiriye telephone, yababwiraga ko hari umugabo wataye ubwenge wanegekaye nyuma yo kurwana n’umuhungu we mu rugo.
Amakuru avuga ko uyu musore witwa Julien Welch-Beddoe nk’uko abyivugira, ngo yarwanye na Se witwa Francis Welch bapfuye ibiryo.
Julien yavuze ko byatangiye ubwo yarimo yarura isahane y’ibiryo, Se Francis agahaguruka mu ntebe amubwira ko adakwiye kurya kuko ntacyo yakoraga.
Gusa ibi ntibyabujije Julien gukomeza kwarura ibyo kurya, aho avuga ko mu gihe yari abijyanye mu cyumba cye, Se yahise amusunika.
Inyandiko ya polisi ikomeza ivuga ko Julien yahise yadukira Se akamukubita ibipfunsi mu mbavu z’ibumoso ndetse bagakomeza kugundagurana, imirwano igahoshwa n’umukunzi wa Franscis (umukunzi wa Se wa Julien) nawe wari aho.
Julien Welch-Beddoe avuga ko yarekeye kurwana na Se, avuga ko ameze neza, gusa haciyeho iminota itanu yumva wa mukunzi wa se ari gusakuza.
Julien aje kureba nibwo yasanze Se yicaye mu ntebe umutwe uri inyuma, asa nk'uwataye ubwenge cyangwa yapfuye.
Inyandiko ya polisi ikoneza ivuga ko Francis Welch yajyanwe ku ivuriro ryari hafi , gusa yaje kwitaba Imana tariki 20 Mutarama 2025. Abaganga bagaragaje ko yari yavunitse imbavu eshatu, ndetse yaviriyemo imbere bitewe n’ibipfunsi yakubiswe n'umuhungu we.
Ni mu gihe kandi byahamijwe ko ubwo uku kurwana byabaga, Francis Welch yari ameze neza ku kijyanye na ‘alcohol’ mu mubiri, ku buryo utavuga ko yasagariye umuhungu we kubera ibyo yari yanyoye.
Tariki 06 Gashyantare 2025 nibwo Julien Welch-Beddoe yagaragaye mu rukiko ashinjwa kwica se gusa abihakana, tariki 25 Werurwe 2025 akaba ari bwo azongera kuburana.
TANGA IGITECYEREZO