Kigali

Afrika y’Epfo: Minisitiri w’ingabo yasabiwe kweguzwa

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:10/02/2025 21:58
0


Umudepite wo mu ishyaka rya DA (Democratic Alliance), Chris Hattingh, yasabye ko Minisitiri w’Ingabo, Angie Motshekga, yegura avuga ko adakwiye uwo mwanya.



Ibi yabivuze mu kiganiro cyihutirwa cyabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’ Afurika y’Epfo, cyari cyateguwe hagamijwe kuganira ku rupfu rw’abasirikare 14 b’Ingabo z’Igihugu (SANDF) baguye mu mirwano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Perezida Cyril Ramaphosa yari yategetse ko abaminisitiri bose bitabira ibiganiro byari byibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: "Impamvu z’urupfu rw’abasirikare b’Afurika y’Epfo muri RDC n’ingaruka bifite ku gisirikare cy’igihugu."

 Hattingh yagize ati: “Umunsi umwe tuzamenya impamvu nyakuri Perezida Ramaphosa yahisemo Angie Motshekga nk’Umuyobozi w’Ingabo. Ubu ntibisobanutse. Icyo tugomba gukora ni kimwe: guhita dukura abasirikare bacu muri RDC kandi Minisitiri Motshekga akegura.”

 Aba basirikare baguye mu mirwano yabereye mu burasirazuba bwa RDC hagati y’ingabo z’icyo gihugu n’inyeshyamba za M23. Imirambo yabo iri muri Uganda aho irimo gutegurwa ngo isubizwe mu gihugu nkuko tubikesha SABC News.

 Perezida Ramaphosa yategetse ko ibendera ry’igihugu ryururutswa rigashyika mu cyakabiri kugeza ku wa Gatanu, mu rwego rwo guha aba basirikare icyubahiro.

 Abagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ibisobanuro birambuye ku mutekano n’imibereho y’abasirikare ba SANDF bari muri RDC. 

Harateganywa iperereza ku cyateye izi mpfu, ndetse harategurwa inama yihariye igomba guhuza abayobozi ba gisirikare kugira ngo hatangwe amakuru arambuye ku bikorwa bya gisirikare n’ubutasi bw’ingabo.


Ingabo za Afrika y'Epfo biteganijwe ko zishobora gutaha mu minsi iri imbere nubwo bitavugwaho rumwe


Abasirikare 14 ba Afurika y'Epfo 3 ba Malawi n'umwe wa Tanzaniya nabo biciwe mu burasirazuba bwa Congo


Minisitiri w'ingabo wa Afurika Angie Motshekga yasabiwe kweguzwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND