Ikigo cy'iby'isanzure cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NASA, gishinzwe kwiga ibibuye biri hafi y’Isi (CNEOS) cyatangaje ko hari ibyago bikomeye by'uko 'asteroid' (ikibuye) yitwa 2024 YR4 izagonga Isi ku itariki ya 2 Ukuboza 2032, ibi byago bikaba bigeze kuri 2.3%.
Iyo asteroid yabonetse bwa mbere mu Ukuboza 2024 mu kigo cya ATLAS (Asteroid Terrestrial impact Last Alert System) muri Chile. Kuva icyo gihe, yahise iza ku rutonde rwa NASA na ESA (Ishami ry’ubumenyi bw’ikirere ry’u Burayi) nk’imwe mu zifite ibyago byinshi byo kugonga Isi. Mu cyumweru gishize gusa, ibyago byari 1.3%, bivuze ko byiyongereye cyane mu gihe gito.
Ingano y’iyi asteroid n’uburyo ishobora kugira ingaruka
Ifite ubugari buri hagati ya metero 40 na 90, Ingano yayo ingana n’iya Statue of Liberty iherereye muri Amerika. Iguye ku butaka, yakwangiza byinshi, nk’uko asteroid yaguye i Tunguska mu Burusiya mu 1908 yangije ubuso bwa kilometero kale 2,150 bingana n’ingufu za megaton 30 za TNT.
Ese izagonga Isi?
Nubwo ibyago biri kuri 2.3%, ibipimo bishya biracyakenewe kuko hashize amezi macye ibonetse. Dr Shyam Balaji wo muri "King’s College London"avuga ko "buri uko abashakashatsi babona amakuru mashya, ibyago by’uko izagonga Isi biragabanuka".
Ikibazo gihangayikishije ni uko kugeza muri Mata 2025, izaba igishobora kubonwa n’icyuma cya (telescope) bakoresha bareba mu isanzure. Nyuma yaho, ntizongera kugaragara kugera muri 2028, bivuze ko bizagorana kumenya neza aho izanyura.
Ese hari ingamba zo kuyihagarika?
NASA na ESA bazagerageza gukusanya amakuru menshi bigishoboka mbere y’uko ibura. Hari uburyo bwo kuyiyobya bayingongesheje icyogajuru kigendera kumuvuduko wo hejuru ibizwi nka "Kinetic Impactor". Cyangwa hagakoreshwa ibisasu bikomiye bizwi nka "Nuclear Deflection".
Iki kibazo gikwiriye gukurikiranwa neza, kuko icyemezo cyo kwihutisha ingamba zo gushaka uko yirukanwa ku cyerekezo k'isi kizafatwa mu 2028.
TANGA IGITECYEREZO