Kigali

Gitego Arthur yatandukanye n'ikipe yo muri Kenya yakiniraga, avuga icyo ayikuyeho

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/02/2025 7:38
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Gitego Arthur yatandukanye n'ikipe yo muri Kenya ya AFC Leopards yakiniraga, avuga ko ayikuyeho byinshi birimo n'ubunararibonye bwo gukinira ikipe ikomeye.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare nibwo yemereye InyaRwanda ko yatandukanye n'iyi kipe ku bwumvikane bw'impande zombi nyuma y'uko hari ibyo itubahirije mu masezerano bari bafitanye.

Yabwiye InyaRwanda ko mu gihe kingana n'amezi 12 yari amaranye n'iyi kipe, icyo akuye mu kuba yarayikiniye ari ukugira uburambe bwo gukinira ikipe ifite izina kandi ifite abafana benshi.

Yavuze ko byari ibyishimo muri iki gihe cyose amaranye nayo. Gitego Arthur ku bijyanye n'ahazaza he, yavuze ko hari amakipe menshi arimo aramushaka ariko ashaka kubanza agatuzaho gato agatekereza niba wenda yahita agira iyo rekezamo nonaha cyangwa niba yagenda mu mpeshyi.

Uyu mukinnyi yari yarerekeje muri iyi kipe yo muri Kenya mu kwezi kwa Gashyantare k'umwaka ushize wa 2024, asinya amasezerano y'umwaka umwe.

Akiyigeramo yabonye umwanya wo gukina ndetse akajya atsinda n'bitego dore mu mwaka ushize w'imikino ariwe wayitsindiye ibitego byinshi bigera kuri 8 ariko nyuma yaho yatangiye kubura umwanya wo gukina kugeza naho hari agihe atabaga ari no mu bakinnyi bari ku ntebe y'abasimbura.

Gitego Arthur yamenyekanye cyane ari muri Marine FC, yakiniye andi makipe atandukanye nka Rayon Sports, Kiyovu Sports na Gicumbi FC.

Gitego Arthur yatandukanye na AFC Leopards 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND