Umuhanzi Kalimba Julius wari umaze imyaka 7 atagaragara mu muziki, kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2017 yakoze igitaramo gikomeye cyo kwereka abakunzi be ko agarutse mu muziki, yishimirwa na benshi ndetse bamwe bamushyigikira mu buryo bw’amafaranga.
Iki gitaramo cyiswe ‘Come back live concert’ cyabereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali ku itorero God is able, kuva isaa munani z’amanywa kugeza isaa mbiri z’ijoro. Ni igitaramo Kalimba Julius yahuriyemo na Dominic Ashimwe, Patient Bizimana, Kingdom of God Ministries na Healing worship team. Kwinjira byari ubuntu ku bantu bose. Aba baririmbyi bose bishimiwe cyane biba akarusho kuri Kalimba Julius wari umaze imyaka 7 yiheje mu muziki.
Ubwo Kalimba Julius yari ageze kuri stage, abakunzi be batari bacye bishimiye kongera kumubona mu gitaramo cye bwite ndetse bashimishwa cyane n’amagambo yahavugiye agatangaza ko agarutse mu muziki ndetse ko atazongera kubura. Kalimba Julius yaririmbye indirimbo ze za kera anagaruka ku zindi ze nshya aherutse gushyira hanze aziririmba mu buryo buri Live, benshi bizihirwa cyane ageze kuri Ntajya ananirwa na Ntibeshya.
Kalimba Julius kuri stage nyuma y'imyaka 7 yarahagaritse kuririmba
Papa wa Kalimba Julius ari we Kalimba James umwe mu bavugabutumwa bakomeye mu Rwanda, yishimiye cyane umuhungu we kuba agarutse mu kwamamaza Yesu binyuze mu muziki. Yahise amuha inkunga ya Miliyoni imwe y’amanyarwanda ndetse amuha n’ikibanza mu mujyi wa Kigali kubera umwanzuro mwiza yafashe wo kwiyemeza kuvuga ubutumwa bwiza abinyujije mu mpano Imana yamuhaye yo kuririmba. Amafaranga yose yitanzwe mu gushyigikira impano iri muri Kalimba Julius ararenga 7,000,000Frw nkuko Inyarwanda ibikesha uwari umuhuza bikorwa w'iki gitaramo ari we Ev Uwagaba Caleb Joseph.
Apotre Jane Karamira ni we wigishije ijambo ry’Imana, agaruka cyane ku nyungu ziri muri Yesu aho yashimangiye ko nta gihombo kiri mu gukorera Imana. Apotre Jane Karamira yavuze ko muri Yesu harimo amafaranga ndetse hakaba harimo n’umugisha. Mu gusoza igitaramo, Healing worship team yagiye kuri stage, iririmba indirimbo zayo inafatanya n’abari muri iki gitaramo gusirimbira Imana.
Ev Kalimba James papa wa Kalimba Julius
Inyarwanda.com iganira na Kalimba Julius yavuze ko yatunguwe cyane kubona abantu benshi baza kwifatanya nawe, abahanzi bagenzi be bakaza kumushyigikira ibintu yumvaga bitashoboka. Yavuze ko yatunguwe no kubasha kuririmba neza mu muziki wa Live mu gihe yari asanzwe aririmbira kuri CD. Yagize ati:"Concert nayakiriye neza, yantunguye uko yagenze, kuba nari menyereye kuririmbira kuri CD,ariko nkaba nakoze Live"
Ku bijyanye n'inkunga yatewe, yavuze ko byamutunguye kuko yazanye CD ngo abantu bazigure ku bihumbi bitatu imwe imwe ariko atungurwa no kubona hari ugura CD imwe kuri Miliyoni ebyiri. Yagize ati: "Nabyo byantangaje, ntabyo nakekaga, nazanye CD nayishyize kuri 3000Frw imwe, sinari nziko biri bumere kuriya bakantera inkunga ingana kuriya." Yashimiye Imana yamwiyeretse mu gitaramo cye na we ahiga gukomeza kuyikorera binyuze mu muziki.
AMAFOTO Y'IGITARAMO CYA KALIMBA JULIUS
Bafashijwe cyane na Dominic Ashimwe
Dominic Ashimwe yifatanyije na Kalimba Julius muri iki gitaramo
Brian Blessed yitabiriye iki gitaramo
Producer Bill Gates (Mulumba John) na we yari ahari
Arafata amashusho y'urwibutso
Kalimba Julius kuri stage hamwe n'abaririmbyi be
Christian ni umwe mu bafashije cyane Kalimba Julius muri iki gitaramo
Uyu mwana muto yashimishije benshi ubwo yakirigitaga gitari
Arahimbaza Imana afatanyije na Kalimba Julius
Dominic Ashimwe yitegereza uburyo Kalimba Julius agarukanye imbaraga
Dj Spin n'umugore we bari muri iki gitaramo
Kalimba Julius ati 'Ubu ngarutse mu muziki kandi sinzongera kubura'
Patient Bizimana yahagurutse afatanya na Kalimba Julius guhimbaza Imana
Iki gitaramo cyitabiriwe cyane
Apotre Jane Karamira ni we wigishije ijambo ry'Imana
Ev Kalimba James papa wa Kalimba Julius yemereye umuhungu we miliyoni n'ikibanza muri Kigali
Patient Bizimana yaje yambaye nk'uko yari yambaye mu gitaramo yakoze kuri Pasika iheruka
Wa mwana muto ucuranga gitari yicinye icyara kuba ari gucurangira Patient Bizimana
Patient Bizimana mu gitaramo cya mugenzi we Kalimba Julius
AMAFOTO: LEWIS Ihorindeba-Inyarwanda.com
REBA HANO 'NTIBESHYA' YA KALIMBA JULIUS
TANGA IGITECYEREZO