Kigali

Tonzi yavuze ku mpano ishyitse agenera Imana buri mwaka ku isabukuru ye anashimira Danny Vumbi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/09/2024 12:00
0


Umuhanzikazi Uwitonze Clementine [Tonzi] yagarutse ku mpano ikomeye agenera Imana buri mwaka ku munsi we w'amavuko mu rwego rwo kuyishimira ibyinshi byiza ikomeje kumukorera.



Tonzi avuga ko Imana iramutse imwishyuje ku byiza yamukoreye, "sinabona icyo nishyura", akaba ari yo mpamvu buri mwaka ku isabukuru ye ashyira hanze indirimbo nshya. Tariki 18 Nzeri ni wo munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko. Afata Isabukuru ye nk'umunsi udasanzwe mu buzima ndetse inshuro nyinshi akora ibirori bikomeye akishimana n'inshuti n'umuryango.

Mu bihe bitandukanye ku munsi yaboneyeho izuba, Tonzi yagiye atura Imana indirimbo y'ishimwe. Mu 2016 yakoze iyo yise "Niwe Niwe", mu 2017 ashyira hanze "I am a victor", mu 2019 aririmbirwa n'umugabo we, mu 2023 ashyira hanze "Igikuta", hanyuma kuri iyi nshuro mu 2014 yizihiza isabukuru ye mu ndirimbo nshya yise "Mukiza".

"Mukiza ibyo ukora sinabona icyo nkwishyura. Mukiza Mwami wanjye, uretse kugushimira nta kindi naguha. Imibavu n'ibitambo nongeyeho kukuramya no kukwamamaza. Erega ubuntu bwawe Mwami mbwubakiyeho, nta nubwo bushobora kunyeganyezwa. Imigisha utanga nta marira wongeraho." - Tonzi mu ndirimbo nshya yise "Mukiza".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Uwitonze Clementine yavuze ko inganzo y'indirimbo yise "Mukiza" ni ubuzima bwe bwa buri munsi abanamo n'Imana. Aragira ati "Imana yambereye umukiza, rero ni ishimwe ndetse ni umuhigo nahaye Imana ko uko ntangiye uwundi mwaka ku isabukuru yanjye nzanjya ntura Imana yanjye indirimbo nyishimira."

Yavuze ko iyi ndirimbo ye yanditswe na Danny Vumbi, aranamushimira cyane. Yashimiye kandi itsinda ryose ryamufashije kugira ngo indirimbo "Mukiza" ibashe gusohoka mu buryo bw'amajwi n'amashusho. Ni indirimbo yakozwe na Producer Tell Dem mu buryo bw'amajwi. Camarade Pro na Mok vybz bakoze 'Arrangement' yayo, isozwa na Bob Pro.

Tonzi usanzwe ari Visi Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, yavuze uko iyi ndirimbo ye nshya "Mukiza" yaje muri we n'ibihe yari arimo ubwo yandikwaga, ati "Imana yambereye umukiza, yankijije byinshi byari kunyica, nk'indwara ndetse n'ibindi, impa n'amahoro yo mu mutima. Rero indirimbo 'Mukiza' numvaga ari nk'umuvugo nabwira Imana".

Uyu muhanzikazi uri mu nkingi fatizo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yavuze ko ubwo yegeraga "inshuti tubana mu buhanzi" uzwiho ubuhanga mu kwandika [Danny Vumbi], yamubwiye indirimbo yumva yatura Imana, uyu muhanga mu kwandika indirimbo aramubwira ati 'bindekere', nuko amufasha kuyishyira ku murongo neza.

"Mukiza" ifite amashusho acyeye bitewe ahanini n'ahantu heza yakorewe ndetse no kuba abayirimo bose bagaragara bambaye neza cyane. Ni amashusho yakozwe na Eliel Sando. Tonzi ati "Nshimira Label yanjye Alpha Entertainment imfasha kubigeraho. Mbashimira cyane namwe InyaRwanda ko igihe cyose muba muhari kudushyigikira abahanzi".

Tonzi wamamaye mu ndirimbo "Humura", "Ushimwe" n'izindi zitandukanye zomoye imitima ya benshi, avuga ko gushyira hanze iyi ndirimbo yise "Mukiza" mu gihe yizihiza isabukuru y'amavuko, ari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo yahigiye Imana. Ati "Ni umuhigo nahize, ni ikintu numva nasangiza isi mvuga kugira neza kw'Imana".

Avuga ko Imana yamukoreye byinshi byiza, kandi iramutse imwishyuje ntiyabona icyo yishyura. Ati "Cake turazirya zigashira, ariko ijambo ry'Imana ntirishira. Imana itura mu mashimwe. Kuba mbasha kuyiririmbira, nkayikorera ikintu itakwikorera niyo mpano, kuko inyishyuje sinabona icyo nishyura nk'uko  mbivuga muri iyi ndirimbo "Mukiza" ".

Tonzi ntajya yicisha irungu abakunzi be. Kuwa 31 Werurwe 2023 yakoze igitaramo cy'amateka kuri Crown Conference Hall i Nyarutarama muri Kigali, ubwo yamurikaga Album ye ya cyenda yise "Respect" igizwe n'indirimbo 15. Ni Album yaje isanga izindi 8 ari zo Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I am a Victor, Amatsiko, Akira na Amakuru. 


Tonzi yatangaje ko buri mwaka ku isabukuru ye azajya ashyira hanze indirimbo nshya


Tonzi hamwe n'abakobwa bagaragara mu mashusho y'indirimbo ye nshya "Mukiza"


Tonzi arakataje mu muziki nyuma yo gushyira hanze Album ya cyenda yise "Respect"

REBA INDIRIMBO NSHYA "MUKIZA" YA TONZI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND