Mu rwego rwo gushyigikira umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n’indirimbo gakondo, Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) yateguye igitaramo cyitabiriwe n’itorero ndangamuco ry’igihugu ‘Urukerereza’ cyiswe ‘Imihigo y’intore’. Iki gitaramo cyabaga ku nshuro ya kabiri, kuri iyi nshuro cyabereye mu karere ka Rwamagana.
Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2017, kibera mu cyumba cy’imyidagaduro mu kigo cy'amashuri cya St Aloys guhera saa kumi n'ebyiri z’umugoroba. Nkuko bisanzwe bimenyerewe ndetse nkuko byagenze mu gitaramo cyakibanjirije cyabereye i Huye Kwinjira biba ari ubuntu dore ko ari igitaramo kiba gitumiwemo abantu bose bakunda imbyino n’indirimbo gakondo. Aha bakaba baba bafatanyije n'abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika ku Nyundo.
Nk'uko byari byaragaragaye mu gitaramo nk'iki cyabereye mu ntara y’Amajyepfo itorero ‘Urukerereza’ i Rwamagana ryigishije urubyiruko uko cyera intore zahigaga, ibi ngo bishimangira intambwe igihugu cyateye yo gusubira ku isoko tukamenya ibyaranze umuco wacu ndetse tukawuvomamo mu gushaka ibisubizo by’ibibazo ku buzima bw’igihugu.
Ibi bitaramo byiswe ‘Imihigo y’intore’ biteganyijwe ko bizazenguruka igihugu cyose ku ikubitiro bakaba barahereye mu ntara y’Amajyepfo muri Werurwe 2017, aho bavuye bajya i Burasirazuba mu karere ka Rwamagana mu kigo cy'amashuri cya St Aloys. Ubu hakaba hatahiwe kujya no mu zindi ntara zitarageramo iki gitaramo.
REBA AMAFOTO:
Abafana bari buzuye kugera naho bicaye hasi
Umuhango wo guhiga bigisha abitabiriye igitaramo uko bahiga
Batereka intango y'imihigo
Igitaramo kiranzitse ababyinnyi bari gushimisha abakunzi bumuziki
Intore zari zakamejeje zigamije gususurutsa abantu
Mariya Yohani na Muyango ndetse n'abana biga muzika ku Nyundo bashimisha abafana
Abarimu n'abayobozi bishimiye iki gitaramo
Abanyeshuri biga ku Nyundo bacurangiye abafana
Yitabiriye igitaramo afite umuduri nubwo bitamworoheye ko awucuranga
Abanyeshuri bo ku Nyundo nibo bashoje iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO