RURA
Kigali

Ukekwaho kurasa umuraperi Sauce Walka yabonetse yapfuye

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:1/04/2025 12:09
0


Polisi ya Memphis yatangaje ko Jayden Dandridge w’imyaka 21 wakekwagaho kurasa umuraperi Sauce Walka ku itariki ya 22 Werurwe, yabonetse yapfuye i Houston, Texas.



Kugeza ubu, undi muntu ukekwaho uruhare muri ubu bugizi bwa nabi ni Kevin Brown w’imyaka 22, uri gushakishwa nk'uko inkuru dukesha ikinyamakuru Page Six ibitangaza.

Brown akurikiranweho ubwicanyi ndengakamere, kugambirira kwica, gukoresha imbunda mu cyaha gikomeye, ndetse no kwiba ibintu bifite agaciro kari hagati y'amadolari 10,000 na 60,000.

Ubu bwicanyi bwabereye imbere ya Westin Hotel mu mujyi wa Memphis, bwahitanye ubuzima bw'umuraperi Sayso P, ubusanzwe witwa Letorian Hunt w’imyaka 27, mu gihe Albert Mondane [Sauce Walka]] w’imyaka 34 y'amavuko yakomeretse bikomeye. Polisi yavuze ko iki gitero cyari cyateguwe kandi iperereza rigikomeje.

Sauce Walka ni umuraperi uzwi mu ndirimbo nka 'Texas Cyclone' na 'Where Was You At,' ndetse n'izindi yagiye akorana n’abahanzi bakomeye nka Megan Thee Stallion, Travis Scott n'abandi.


Umusore wakekwagaho kurasa Jayden yabonetse i Houston yapfuye

Umuraperi Jayden Dandrigde yararashwe ararokoka naho mugenzi we bari kumwe ahita yitaba Imana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND