Mu ibaruwa INYARWANDA ifite kopi bigaragara ko kuwa 12 Gicurasi 2017 ari bwo Minisitiri w’Ubuzima Dr.Gashumba Diane yasinye ku ibaruwa isaba abakuru b’amashyirahamwe y’abavuzi ba gakondo mu Rwanda ko bagomba kumuha raporo y’abafite amavuriro mu buryo badafitiye ibyangombwa kugira ngo babihabwe cyangwa bahagarikwe.
Muri iyi baruwa yamenyeshejwe abantu n’inzego zitandukanye zirimo n’urwego rwa Polisi y’igihugu, harimo ko aba bavuzi ba gakondo bagomba kuba bakoze ibishoboka bagatanga raporo basabwa bitarenze kuwa 15 Kamena 2017. Magingo aya kuri uyu wa 13 kamena 2017 harabura iminsi ibiri kugira ngo hamenyekane iyo raporo.
Uko MINISANTE isobanura icyemezo cyafatiwe abavuzi ba gakondo:
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2017 yavuze ko nta muntu utagomba kumenya amategeko ndetse nta muntu wemerewe gufungura ivuriro atabimenyesheje MINISANTE ngo imwemerere.
Ku kibazo cy’abavuzi ba gakondo, yavuze ko MINISANTE yigeze guhura nabo biyemerera ko hari abaza muri uwo mwuga bakurikiye amafaranga gusa ati “kuvura si ugucuruza, ni serivisi duha abaturage iyo urebye amafaranga biba byabaye bibi si ubwa mbere iki cyemezo gifashwe kuko na Pharmacy hari izo twigeze gufunga bitewe no gukoramo abatabifitiye ubumenyi”.
Dr Patrick yakomeje avuga ko iyo basuye umuntu bagasanga yujuje ibyangombwa bamuha icyangombwa n’inzego z’ibanze zikamenya imikorere ye nyuma bakamusura kandi uwo bagiye gusura baramutungura basanga adakora neza agafungirwa.
Avuga ko atari abavuzi ba gakondo gusa barebwa ni iki cyemezo ahubwo ari ubuvuzi bwose muri rusange, ati “ Tuzakomeza kubagenzura babone ibyangombwa, kuvura utabyemerewe ni icyaha gihanirwa n’amategeko ntufungura ivuriro nk’ufungura iduka kandi naryo hari ibyo ugomba kuba wujuje nta muntu n’umwe dufungira yujuje ibyangombwa”.
Dr Patrick na none yavuze ko itegeko rigenga abavuzi ba gakondo mu Rwanda ryamaze gutegurwa ubu riri kunononsorwa. Ati “ Ntabwo abavuzi bose tubafungira, ntabwo dushaka Umunyarwanda utinda mu mavuriro adashoboye kandi hari ashoboye”.
Ku kibazo cy’uko mu Rwanda hari amashyirahamwe menshi y’abavuzi ba gakondo, Dr Patrick yavuze ko babasabye kuba umwe, ariko nyuma baza kunanirwa kumvikana ari na bwo MINISANTE yasabye ko hajyaho amategeko abagenga.
Kabatende Joseph ushinzwe Pharmacie n’abavuzi ba gakondo muri MINISANTE yabwiye abanyamakuru ko kera abavuzi ba gakondo batagenzurwaga, ariko ubu babigize ubucuruzi ati “ Umwuga wacu si ubucuruzi niyo mpamvu tutamamaza iyo ukora neza abarwayi barakuyoboka”.
Ibaruwa MINISANTE yandikiye abavuzi ba gakondo mu Rwanda
Abavuzi ba gakondo ntibumva neza icyo MINISANTE ibasaba
Sibomana Jean Bosco umuvuzi wa gakondo ukorera i Nyabugogo mu ivuriro rya “African Cultural Medicine” yavuze ko ibyo MINISANTE ibasaba bigoye. Yagize ati “ Mu Rwanda hari abavuzi ba gakondo ibihumbi 15, ubu se bose bazajya muri MINISANTE gusaba ibyangombwa, ubwo se nitujyayo izadusura umunsi umwe, ni gute ubundi badufungira itegeko ritugenga ritarasohoka”.
Sibomana yavuze ko biteguye gushaka abanyamategeko bagomba kubafasha mu kibazo bafitanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE).
Aimable Sandro umuhuza wa MINISANTE n’abavuzi ba gakondo mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko hakenewe ubushishozi mu gufungira abavuzi ba gakondo. Ati “Umwanzuro si ugufungirwa, habeho gukorana n’inzego z’ibanze bityo utanga imiti mibi abe ari we ufungirwa”.
Nyirangendahimana Madelene umuvuzi wa gakondo ukorera mu Karere ka Nyarugenge we yagize ati “kuduhagarika byaduhangayishije cyane, muri make iki cyemezo cyaduhungabanyije, gihungabanya n’abarwayi tuvura kuko batangiye kwibaza aho bazajya”.
Nyirangendahimana yavuze ko avura indwara nyinshi harimo umutwe udakira, ababuze urubyaro n’izindi. Uyu muvuzi avuga ko akora mu buryo buzwi ariko atazi ibindi byangombwa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ikeneye.
Musabyimana Mariya we yavuze ko mu buvuzi bwe yaranzwe no gukorera ahantu hazwi, akaba yarahereye mu isoko rya Kimisagara, ariko ibijyanye no kubahagarika ntabyo azi usibye kubyumva gusa. Musabyimana yagize ati “ Twebwe abavuzi ba gakondo dukeneye gukomeza kuvura ntidukeneye kwirukanwa, icyangombwa cyose turagifite, MINISANTE yagombye kudushyigikira.
Abavuzi ba gakondo kera barangwaga no kutigaragaza, hashize imyaka mike batangiye kwigaragaza ndetse ubu abenshi amavuriro yabo yanditswe mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB).
Uhereye ibumoso:Aimable Sandro (uturutse ibumoso) ubarizwa mu rugaga AGA Rwanda Network, Sibomana Jean Bosco Umuyobozi wa UMUAGA n’Umunyamabanga Mukuru wa UMUAGA Safari Adrien
TANGA IGITECYEREZO