Nk’uko izina ryazo ribigaragaza, Indege itagira umupilote (Drone) ni ubwoko bw’indege ifite ingano nto ikagira n’ububasha bwo gutambagira ikirere idafite uyiyobora ayicayemo (Pilote). Mu Rwanda hamaze kumenyerwa izi ndege zifashishwa mu bwikorezi bw’amaraso aba akenewe byihutirwa mu bigonderabuzima birimo indembe ziyakeneye hirya no hino.
Mu rugendo shuli twakoreye mu kigo (ZipLine) cyatangije iyi gahunda yo gufasha abanyarwanda yo gufasha abanyarwanda n’abandi barembye baba bakeneye amaraso abakozi b’iki kigo batuganirije ku mikorere n’akamaro k’izi ndege zitagira ahandi zikoreshwa ku isi uretse mu Rwanda.
Umumaro wa mbere izi ndege zifite nuko zifashishwa mu kuba zakwihutisha amaraso akenewe mu bitaro runaka biri mu Rwanda bityo ubuzima bw’umuntu umwe cyangwa benshi bukabungabungwa mu gihe kitarambiranye ugereranyije n’uburyo bwari busanzwe.
Imikorere y’izi ndege (Drones) zitwara amaraso mu bitaro:
Mu Karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe ni ho hari icyicaro cya Zipline, ikigo cyazanye izi ndege ndetse zikaba ari naho zihagurukira zigana mu bitaro runaka biba bifite abarwayi bakeneye amaraso. Icyo abakozi b’iki kigo bakora bifashishije ikoranabuhanga, bafata iyi ndege iba yifitemo ikoranabuhanga, bakayiha amabwiriza (Commandes) nayo yarangiza ikabisoma ikoresheje ikoranabuhanga.
Iyo bamaze kuyiha ubutumwa bw’aho igomba kwerekeza naho igomba gusiga amaraso itwaye, bafata ikarito (Box) irimo amapaki y’amaraso bagashyira ahabugenewe bagapfundikira. Nyuma ni bwo bafata iyi ndege bakayishyira ku cyuma kiriho imigozi iyifasha guhagurukana umuvuduko igafata ikirere igana ku kigo nderabuzima runaka.
Iyo iyi ndege (Drone) imaze kugera mu gace bayitumyemo imanuka buhoro ikagera ku butumburuke bwo hasi igahita yifungura kugira ngo umuzigo yazanye usohokemo ujye hasi. Iyo wa muzigo (Box) imaze kugera hasi, iyi ndege ihita ifata ikirere igasubira i Muhanga ku cyicaro nta wundi muntu uyikozeho.
Ese kuki u Rwanda ari rwo rwonyine rufite iri koranabuhanga ku isi?
Maggie Jim ushinzwe itumanaho muri Zipline avuga ko bwa mbere bagira iki gitekerezo begereye ibihugu bitandukanye nyuma u Rwanda ruba igihugu cya mbere cyagaragaje ubushake ndetse Minisiteri y’ubuzima yakira vuba igitekerezo cyabo baboneraho guhita bareka ibindi bihugu (Byatinzaga umushinga) baza mu Rwanda kuko banabonaga bikenewe cyane.
“Twaje mu Rwanda kuko ni ho bakiriye vuba igitekerezo cyacu banatwemerera ko bafite ikibazo cyo kwihutisha amaraso mu bigo aba ashakwamo cyane. Minisiteri y’ubuzima yatwakiriye vuba cyane bituma natwe tugira imbaraga zo gukora”. Maggie Dim.
Abakoresha izi ndege (Drones) mu kohereza amaraso bahura n’izihe mbogamizi?
Izi ndege ni ubwa mbere zari zigeze mu Rwanda, kuba hari kuboneka abakozi bahita batangira kuzikoresha byabaye ngombwa ko babanza gutanga amahugurwa akarishye hagamijwe kugira ngo abanyarwanda hafi 90% aribo bazaba bakoresha izi ndege.
Ibindi Maggie avuga byabagoye bikanabahenda harimo gushaka imihanda yo mu kirere, gushaka aho ibitaro biherereye bakoresheje ikoranabuhanga ndetse no kwigisha abakozi b’ibitaro mu buryo bazajya bamenyesha niba amaraso akenewe cyo kimwe no kwigisha abaturage baturiye iki kigo kugira ngo bumve ko bitazabateza ikibazo.
Ese izi ndege zishobora kubangamira izisanzwe zitwarwa n’abapilote?
Maggie Jim yakomeje asobanura ko izi ndege (Drones) uburyo zikoramo n’uko zigenda bidatandukanye cyane n’indege zisanzwe zitwarwa n’abapilote kuko ngo mbere yuko izi Drone zitangira gukoreshwa mu Rwanda habanje kubaho intambwe yo kwaka uburenganzira n’ibyangombwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ikirere (Rwanda Civil Aviation Authorithy).
Jim avuga ko RCAA icyo ibafasha ari ukubabwira imihanda irimo umutuzo n’ubwisanzure ku buryo drone yakogoga ikirere itabangamiranye n’indege zisanzwe. Ibi ngo bituma ku kicaro cy’izi Drone haba hari umukozi ushinzwe kugenzura ikirere zicamo agendana neza n’abari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe.
Ese kuki izi ndege (Drones) zidatwara amaraso mu mujyi wa Kigali?
Kuri iyi ngingo, Maggie yavuze ko batangiriye mu Karere ka Muhanga bitewe nuko babonaga ariho hagati na hagati mu gihugu ku buryo byabafasha kugera mu tundi turere mu buryo bworoshye. Gusa ngo umujyi wa Kigali ntabwo bizapfa koroha bigendanye nuko ikirere cyaho kirimo imihanda myinshi inyurwamo n’indege zisanzwe zitwarwa n’abapilote.
Indi mpamvu ituma umujyi wa Kigali utazakoreramo izi drone ngo nuko kuba imodoka yava ku bitaro biri mu mujyi wa Kigali ijya ku bindi bitatwara igihe kinini kuko n’ubundi amaraso atangwa mu bigo nderabuzima aba yatunganyirijwe mu mujyi wa Kigali.
Ese izi drone zinywa ‘Benzine’?
Izi ndege zihabwa amabwiriza yo gutwara amaraso ku bitaro bitandukanye mu bice by’igihugu, ntizishyirwamo ‘Benzine’ nk’uko bikorwa ku ndege zisanzwe kugira ngo zigende ahubwo izi ndege (Drones) ziracagingwa (Chargeable Drones).
Umuntu yakwibaza uko izi drone zihagarara:
Iyo Drone igeze mu kirere cy’umurenge wa Shyogwe, irabanza ikazenguruka inshuro zitarenze esheshatu (6) kugira ngo ibanze igabanye ubutumburuke yari iriho.
Iyo ubutumburuke yari iriho bumaze kugabanuka, abashinzwe kuyiyobora bayiha amabwiriza yo kugana mu kigo imbere aho igera igafatwa n’umugozi uba uri mu kirere igahita igwa ku gikoresho cyabugenewe kiba cyuzuye umwuka kugira ngo itangirika.
KANDA HANO WUMVE UBUHAMYA BW'ABANYESHULI BA GS.GITARAMA BAVUGA KURI DRONES ZITWARA AMARASO
Abakozi ba Zipline bategura aho Drone iterekwa igiye guhaguruka
Kuyireba (Drone itwara amaraso) uyiturutse imbere
Kuyireba uyiturutse inyuma
Iyo batangiye kuyishyiramo umuzigo
Hejuru y'umuzigo haba hariho ikigereranwa n'umutaka ufasha mu gihe drone iwurekuye
Iyo bamaze kuyishyiramo umuzigo barapfundikira bakayiterura bakayijyana aho ihagurukira nyirizina
Bayifatishamo (Fixing) neza kugira ngo nihaguruka ihagurukane umuvuduko
Umwe areba neza ko yayifatishije neza undi ayiha amabwiriza ya nyuma
Bayirekuye igiye....
Mu kirere itema ibicu
Iyo igeze kure utangira kutayibona neza nk'izindi ndege zitwarwa n'abapilote
Akazu gakoreramo uwushinzwe kuyobora drone igenda cyangwa igaruka
Iyo drone igeze mu kigo ivuye mu butumwa ihita imanura umurizo wayo kugira ngo uze gufatwa ihite igwa hasi
Iyo imaze kugwa ku gifuka kirimo umwuka baraza bakayiterura bakayisubiza aho izivuye ku rugendo zishyirwa
Maggie Jim ushinzwe itumanaho muri ZipLine
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO