Umuhanzikazi w’umunyarwanda ukunze kuba mu gihugu cya Uganda Miss Confidence muri iyi minsi ari mu Rwanda aho yaje gusura umuryango we ndetse no gukurikirana bimwe mu bikorwa afite hano mu Rwanda, kuri ubu uyu muhanzikazi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Fearless bise ‘Knock Knock’.
‘Knock Knock’ ni indirimbo yakozwe na Producer Pacento mu minsi iri imbere bakaba bazaba bamaze kuyifatira amashusho ndetse nayo akazajya hanze mu minsi ya vuba. Asoza ikiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com Miss Confidence yabwiye Inyarwanda ko ari mu myiteguro yo kwimukira mu Rwanda aho azakomereza muzika ye ndetse na bimwe mu bikorwa bye bya buri munsi.
TANGA IGITECYEREZO