Kigali

WARI UZI KO: Chan Yuen-ting agiye kuba umugore wa mbere utoje ikipe y’abagabo mu mikino yo ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/02/2017 19:41
1


Umugore witwa Chan Yuen-ting ni umutoza mukuru w’ikipe y’umupira w’amaguru y’abagabo ya Eastern Sports Club yo muri Hong Kong muri Aziya, ndetse yanabashije kuyihesha igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize wa 2016 muri iki gihugu.



Uyu mutoza w’imyaka 28 y’amavuko akaba agiye kwandika amateka mashya nk’umugore wa mbere uyoboye ikipe mu marushanwa mpuzamahanga nk’umutoza mukuru, ubwo azaba ayoboye iyi kipe ya Eastern Sports Club ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo izaba itangira urugendo rwo guhatanira irushanwa rya Asian Champions League ari nayo nshuro ya mbere ikipe yo muri Hong Kong izaba igaragaye muri iyi mikino ihuza amakipe yitwaye neza ku mugabane wa Aziya.

Résultat de recherche d'images pour "chan yuen ting"Chan atoza abagabo akabageza ku ntsinzi, agahangara andi makipe atozwa n'abagabo, nyuma yo kwigaragaza muri shampiyona ya Hong Kong, ubu ahanzwe amaso ku ruhando rw'Aziya

Chan Yuen-ting hamwe n’abasore ayoboye bazatangirana n’umukino utoroshye aho bazaba bacakirana n’ikipe ya Guangzhou Evergrande itozwa n’umutoza Luiz Felipe Scolari waciye mu makipe akomeye nka Chelsea ndetse akaba yaranegukanye n’igikombe cy’isi cyo mu 2002 ari kumwe na Bresil.

Chan expressed her excitement at coming up against World Cup winner Luiz Felipe Scolari

Luiz Felipe Scolari agiye gucakirana bwa mbere mu mateka ye n'umutoza w'umugore

Mu kiganiro yagiranye na Asian Football Confederation, uyu mutoza Chan Yuen-Ting yavuze ko yishimiye iyi ntambwe, by’umwihariko akaba yanejejwe bikomeye no kuba agiye guhura n’umutoza Luiz Felipe Scolari yakuze akurikirana imitoreze ye.

Mu by’ukuri biratangaje, cyane cyane murebye nk’imikino mu gihe yatozaga Bresil bakanegukana igikombe cy’isi mu 2002. Ntabwo nigeze nibwira cyangwa ntekereza ko ibi bishobora kubaho, ariko ubu tugiye guhura nawe duhanganye, rero mu by’ukuri ndumva nishimye birenze, kandi niteguye guhura nawe, ariko ndabizi ko ubu ng’ubu icya ngombwa kuri njye ari ugutekereza cyane ku ikipe yacu tugashyira ingufu ku kazi kadutegereje. Chan Yuen Ting

Salman bin Ebrahim Al Khalifa umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Aziya nawe yagize icyo avuga kuri uyu mugore, avuga ko ari amateka ku mupira w’amaguru w’Aziya agiye kwandikwa. Yagize ati “ Ni igihe cy’ingenzi mu mateka y’umupira w’amaguru muri Aziya, ku mukino w’abagore, ku mukino w’isi. Isi yose izaba ihanze amaso.”

Chang Yeun-ting will make history when she manages in the Asian Champions League

Uyu mutoza ngo ni umuhanga cyane mu kwiga umukino no kumenya amayeri akoresha astinda abo baba bahanganye

Chan Yuen-ting ni umushinwa wabonye izuba tariki ya 7 Ukwakira 1988. Mu Ukuboza 2015 nibwo yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Eastern AA, kuva icyo gihe yahise yinjira mu mateka nk’umutoza mukuru w’umugore wabashije guhabwa inshingano zo kuyobora ikipe y’abagabo mu marushanwa atandukanye yo k’urwego rw’igihugu. Yuen-Ting yakuze akunda umupira w’amaguru by’umwihariko akaba yarakundaga imikinire y’umwongereza David Beckham. Afite impamyabumenye mu bijyanye n’ubumenyi bw’isi yakuye muri Université chinoise de Hong Kong mu 2010, ndetse anabona indi muri siporo no mu buzima.

Résultat de recherche d'images pour "chan yuen ting"

Abakinnyi baramwumvira

Yakunze gukora mu bikorwa bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru, yahawe akazi n’ikipe ya Hong Kong Pegasus FC (izwi nka TSW Pegasus FC) aho yahawe inshingano zo gusesengura imikino, nyuma aza kugirwa umutoza wungirije, nyuma yerekeza muri Southern District FC. Yatowe nk’umutoza w’amakipe y’abagore, nawe ndetse yakinaga nk’utarabigize umwuga mu ikipe ya Sha Tin.  Yigaragaje cyane mu ikipe ya Pegasus FC aho yafashije abatarengeje imyaka 18 yayo gutwara ibikombe bitatu.

Résultat de recherche d'images pour "chan yuen ting"

Mu birere nyuma yo guhesha Eastern AA igikombe cya shampiyona

Résultat de recherche d'images pour "chan yuen ting"

Chan akimara kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Eastern AA yahise ayihesha igikombe cya shampiyona mu mwaka we wa mbere yayitoje aho yatakaje umukino umwe gusa mu mikino 15 yatoje iyi kipe ndetse bihita bimugira umugore wa mbere watoje ku rwego rukomeye akanahesha ikipe igikombe cya shampiyona. Kuva mu 2016 yatangiye kugaragaza ko yifuza kuba yabona indi kipe yatoza muri Aziya mu bihugu umupira uteye imbere kurusha muri Hong Kong. Muri Werurwe 2016 kandi uyu mugore yashyizwe ku rutonde rw’abagore ijana baranze umwaka n’ikinyamakuru cya BBC.

Résultat de recherche d'images pour "chan yuen ting"Yanatowe nk'umutoza w'umugore w'umwaka ku mugabane w'Aziya

Résultat de recherche d'images pour "chan yuen ting"

Chan Yuan-ting umutoza urimo kubaka ibigwi muri ruhago

Résultat de recherche d'images pour "chan yuen ting"

N'ubwo bitangaje kuba ari umutoza w'umugore utoza ku rwego rwo hejuru, n'imyaka ye nayo ni micye ugereranije n'abandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h7 years ago
    ndemeye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND