Umuhanzi wo muri Nigeria 2Baba yasabye Honorable Natasha Osawaru ko babana, maze nawe atitaye ku kuba yaratandukanye n'undi umugore, arabyemera.
Umuhanzi Innocent Idibia uzwi ku izina rya 2Baba, yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko yerekanye urukundo rwe rushya hamwe na Depite Natasha Osawaru.
Ubu 2Baba yatangaje ko yifuza gukomeza umubano wabo ndetse akaba yiteguye no kumwikira nk'umugore we mu buryo bwemewe n'amategeko.
Ikindi hari amakuru amaze iminsi avuga ko aba bombi bari kwitegura umwana wabo, ubu bakaba bafashe umwanzuro wo kuzamubyara umubano wabo uri ku rundi rwego.
Iby'urukundo rwabo rwatangiye kwemezwa neza tariki 10 Gashyantare 2025, ubwo hagaragaraga amashusho 2Baba na Depite Natasha berekeza mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Edo.
Ibi byatumye abantu benshi bavuga ku mibanire yabo, ndetse benshi bakavuga ko ari ikimenyetso cy'umubano wabo mwiza, kandi bashimangira ko 2Baba ari mu rugendo rushya rw'urukundo nyuma agiranye ibibazo n'umugore we, Annie.
Uyu muhanzi waririmbye African Queen akoze ibi nyuma yo gutandukana na Annie wari umugore we.
2Baba agiye gutera intambwe ya kabiri nyuma yo gutandukana n'uwahoze ari umugore we Annie
Depite Natasha Osawaru wihebewe na 2Baba
TANGA IGITECYEREZO