Kigali

Basketball: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri gutegura imikino ya Gicuti na Morooc

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/02/2025 9:35
0


Mu rwego rwo gukomeza imyiteguro yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya Basketball cya 2025, Ikipe y’Igihugu izakina imikino ibiri ya gicuti na Maroc.



Iyi mikino izaba ku matariki ya 17 na 19 Gashyantare muri Maroc, ahazabera n’imikino y’ijonjora rya nyuma kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Gashyantare 2025.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka ku wa Gatanu ijya i Rabat, aho izakomereza imyitozo yitegura iyi mikino. U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu Itsinda C n’amanota ane, inyuma ya Sénégal na Cameroun, mu gihe Gabon ariyo iri ku mwanya wa nyuma.

Ku rundi ruhande, Maroc izakina n’u Rwanda ikomeje guhangana n’ibihe bitari byiza kuko yatsinzwe imikino iheruka yose, bikayishyira ku mwanya wa nyuma mu Itsinda A rihuriyemo na RDC, Sudani y’Epfo na Mali.

Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika irakinwa mu matsinda atanu agizwe n’amakipe ane, aho buri kipe ihura n’indi. Amakipe atatu ya mbere muri buri tsinda azabona itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 24 Kanama 2025.

U Rwanda rurashaka kwitwara neza muri iyi mikino ya gicuti kugira ngo ruzinjire mu mikino y’ijonjora rya nyuma rwisanzuye kandi rufite icyizere cyo kubona itike y’Igikombe cya Afurika.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda muri Basketball iri kwitegura gukina na Morooc mu mikino ya Giciti 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND