Kigali

Haringingo yarumye ahuha abajijwe ku by'ideni Rayon Sports yari imufitiye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/02/2025 9:09
0


Umutoza w'ikipe ya Bugesera FC, Haringingo Francis yarumye ahuha ku kuba niba yarishyuwe n'ikipe ya Rayon Sports amafaranga yari imubereyemo cyangwa niba harabayeho kumvikana akaba azayishyurwa nyuma.



Ku munsi w'ejo ku wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025 Saa Cyenda muri Stade mpuzamahanga ya Huye nibwo ikipe y'Amagaju FC yatsindaga Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro.

Nyuma y'uyu mukino, Haringingo Francis utoza Bugesera FC yavuze ko intego zabo zitari igikombe cy'Amahoro ahubwo z'iri muri shampiyona akaba ari nayo mpamvu bari baruhukije bamwe mu bakinnyi basanzwe babanzamo.

Yagize ati" Intego yacu ntabwo ari igikombe cy’Amahoro ,dufite shampiyona twashoboye kuruhutsa abakinnyi dukunda gukinisha cyane muri shampiyona ngo duhe n’umwanya abandi. Niyo mpamvu abasanzwe babanzamo twabazanye mu gice cya kabiri niko twari twateguye gukina kugira ngo twitegure umukino dufite muri shampiyona ku wa Gatandatu.

Urebye imikino dufite, ubu intego ya mbere ni shampiyona, igikombe cy’Amahoro turakina aho tuzageza hose ni aho nta mbaraga wavuga z’ikirenga washyiramo nibaza ko imbaraga tuzazishyira muri shampiyona kugira ngo ikipe ishobore kuguma mu cyiciro cya mbere".

Yavuze ko nta gitutu ariho cyo kuba yakwirukanwa bitewe nuko mu kazi k'ubutoza umuntu ahora yiteguye kwirukanwa.

Yagize ati " Akazi k’ubutoza umuntu ahora yiteguye ,uyu munsi ukora byiza ukaba ufite akazi ,umusaruro wakwanga akazi ukakabura. Ndibaza ko ibyo umuntu ahora abyiteguye nta gitutu ndiho, ubu turimo turategura ikipe hasigaye imikino 14 gusa, akazi k’ubutoza ni akazi kagoye cyane gasaba umusaruro mwiza wabuze nta kindi wakora iki?". 

Haringingo Francis abajijwe niba Rayon Sports yaba yaramwishyuye amafaranga yari imubereyemo akiri umutoza wayo bikaba byari byaranatumye itemererwa kugura abakinnyi bashya bitewe nuko yari yarayireze muri FIFA , ntabwo yemeje niba barayamuhaye koko cyangwa niba harabayeho ubwumvikane akazayahabwa nyuma.

Yagize ati " Niba Rayon Sports yaraguze abakinnyi wumva ikindi nakubwira ari igiki? Nta kibazo gihari niba barashoboye kugura abakinnyi bakabyemererwa. Nta kibazo Rayon Sports ifite nanjye nta kibazo mfite".  

Rayon Sports yari ifitiye uyu mutoza miliyoni 9,5 Frw zirimo imishahara y'amezi atatu ndetse n'uduhimbazamusyi.

Haringingo Francis yavuze ko intego zabo muri Bugesera FC atari igikombe cy'Amahoro 

Haringingo Francis ntabwo yemeye cyangwa ngo ahakane niba yarishyuwe na Rayon Sports amafaranga yari imubereyemo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND