Abafana bazitabira igikombe cy'Isi cya 2034 kizabera muri Arabia Saudite ntabwo bazaba bemerewe kunywa ibisindisha nk'uko byatangajwe na Amabasaderi w'iki gihugu mu Bwami bw'u Bwongereza.
Prince Khalid bin Bandari Al Saud yavuze ko abantu bose bazajya muri iki gikombe cy'Isi basabwa kubaha umuco w'Igihugu cyabo aho nta bisindisha bisanzwe byemewe.
Aganira na LBC yagize ati: "Kuri ubu, ntitwemera inzoga. Ibyishimo byinshi bishobora kuba bitarimo inzoga - ntabwo ari ngombwa 100% kandi uramutse ushaka kunywa ushobora kugenda ubundi nyuma ukagaruka, ariko muri ibyo bihe ntabwo tuzaba dufite inzoga".
Yakomeje avuga ko nta mpamvu yo guhindura umuco kubera umuntu. Yagize ati: "Buri muntu wese agira umuco we. Twishimiye kwakira abantu mu mbibi z'umuco wacu ariko ntitwifuza guhindura umuco wacu ku bw'undi muntu. Ndashaka kuvuga, mu byukuri? Ntushobora kubaho udafite icyo unywa".
Ibi bije nyuma y'uko no mu gikombe cy'Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar nabwo cyatangiye ibisindisha bitemewe gusa abantu bagaragaza ko bidakwiye bituma kigeze hagati byemerwa.
Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA yemeje ko Arabia Saudite izakira igikombe cy'Isi cya 2034 nyuma yuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico bizakira icya 2026 naho Morocco, Portugal, Espagne, Argentina, Paraguay na Uruguay bikazakira icya 2030
TANGA IGITECYEREZO