Kigali

NTIBISANZWE I KIGALI: Umusore yakoye umukunzi we inka 12 z’inzungu amuha n’impano ya V8-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/12/2016 22:14
39


Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Ukuboza 2016 mu mujyi wa Kigali kuri Kings Garden mu karere ka Kicukiro habereye ubukwe budasanzwe, aho umusore yakoye umukobwa inka 12 z’inzungu ndetse akamuha impano y’imodoka ya V8 nshya, ibintu byatangariwe na benshi mu batashye ubwo bukwe kimwe n’abandi bumvise iyi nkuru na cyane ko bidasanzwe mu Rwanda.



Ubu bukwe bwavugishije benshi, abandi banga kubyemera, aho bamwe bavugaga ko butabereye mu Rwanda kuko ngo ari ibintu bidashoboka, gusa hari ababutashye barimo n'abaganiriye na Inyarwanda.com bavuga ko benshi mu bari babutashye nabo batangaye cyane. Ubukwe nk'ubu ntibusanzwe mu Rwanda aho umusore akwa inka 12 z'inzungu ukongeraho no gutanga impano ya V8, ibi bikaba biri mu byatumye benshi batangara cyane, ariko hakaba hari abandi bavuga ko bidatangaje cyane kuko ngo u Rwanda rurimo gutera imbere.

Ntare

Ntare hamwe n'umukunzi we Rose

Umusore wakoze aka gashya yitwa Ntare, naho umukobwa wakowe inka 12 z'inzungu yitwa Mirembe Rose nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'umwe mu bo mu muryango w'umusore. Inka 12 zose uwo mukobwa yakowe bari bazizanye muri ubwo bukwe ziri mu modoka ya Fuso ndetse n’imodoka yahawe nk'impano na yo bari bayizanye ahabereye ubwo bukwe, umukobwa akaba yahise ayitwara nk'uko abatashye ubu bukwe babidutangarije. Benshi mu bagabo bari muri ubwo bukwe bibajije niba bo bataravukiye amezi 9 nka Ntare wakoye inka 12 z’inzungu akanatanga impano ihenze ya V8 nshya.

Fuso

Inka 12 uyu mukobwa yakowe zaje muri Fuso

Ntare

Impano ihenze Ntare yahaye umukunzi we Rose

Ntare

NtareNtareNtare

Iyi modoka ni nshya ndetse umukobwa yahise ayijyana iwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    oya nibyiza niba yarabifite kandi yamugaragarije urukundo
  • Lada8 years ago
    Uyu mugore ataye umugabo we wa mbere banafitanye abana babiri.uyu umushatse arambabaje rwose.uyu mugore ntiyoroshye.akabaye icwende ntikoga
  • Ni rwogere 8 years ago
    Ntabiberetse mwese ?! Mwigireho kdi musobanukirwe nicyo urukundo aricyo. Mana weee...
  • Gitonga8 years ago
    Nta rukundo rurimo ahubwo ni ubwirasi bukabije. Aya mafranga ntago yayavunikiye niho mpamvu ayasesa. Ndashaka kumenya icyo akora uyu mwirasi.
  • emmy8 years ago
    Ubuse ntabaduteje ra?hhhh
  • Ariane8 years ago
    Lada wee reka jalousie, simuzi ariko nkurikije ibyo wanditse gutandukana n'umugabo mufitanye abana ntibivuga kutongera kubaka
  • 8 years ago
    Uyu numurengwe ukabije, iyi nimisoro yabanyarwanda bari kurengwamo, uyu musore aya mafranga yava he?
  • Klementi8 years ago
    Ok ni byiza gutanga impano nziza k'uwo ukunda ariko gukabya nabyo si byiza. Igikomeye ni ukumukunda cyane kuko biruta iriya V8 na ziriya nkwano z'agatangaza. Byaba byiza bakundanye bakanabana akaramata ntibibe nk'ibya bamwe tubona bashora ibifaranga bitagira ingano mu bukwe nyamara mu mezi make tukumva ngo bashwanye, butandukanye,...
  • uwamahirwe denyse8 years ago
    nibyiza pe birashimishije gusa mbifurije kubana akaramata bakabyara hungu na kobwa mu rwanda bibaho ntimutungurwe murakz cyane
  • gitamisi8 years ago
    Mirembe amukuye ibyinyo ndemeye abagabo twararindagiye umugabo we wambere muzi muri BCR ex uyu namwe azamwongeraho undi Mirembe ni imbeshu yujuje ibyangombwa
  • Asha8 years ago
    Hmmm ariko Rwanda we murakyarinyuma kweri mwagiye musoma amakuru yahandi mukareba abantu bakora ubukwe ibyo Uganda barabireze cyera inzo modoka bazitanga kuba birthday party
  • 8 years ago
    muzunva mu minsi mike ngo bashwanye
  • Prince8 years ago
    Lada we reka amashyari kuba yaratandukanye se bivuze ko atakongera ngo yubake ishyari ryarskwishe, yaramaze uyu mugore ni mwiza, umugabo we yamuhaye agaciro akwiriye bitewe n'umufuka we uremereye, abanyenzara bavuga ibindi mucungane ni inzara yanyu mureke abi Imana yahaye umugisha bibereho, abanyarwanda ntimukagire ishyari pi
  • Ineza oliva 8 years ago
    Wouww.uyu amafranga ayakura he yakabije rwose nta rukundo mbonamo nimihindo gusa? Ejo ntituzamenya nuko batandukanye ?
  • felix8 years ago
    nukuri nagatangaza icyotubifurije Imana izabajyimbere pee kuko satani numushukany azabagendah bitwararike kbs
  • 8 years ago
    Ndigukwa umwana wa Bill Gates rekanawe sinabimuha abahungu twitwararike mumisi irimbere natwebazadu ibirenzebiriya yabikoze arkgr yemeze uwo mugabo wambere sawasawa icyambaz nuko mwatandukana waramukoyebigezehariya ahhh ibyisinamabanga
  • josiane8 years ago
    Ubu koko kuki nsaziye iwacu narakunnye nk,abandi! Ko njye mbuze nunkwa isekurume koko!
  • eugene8 years ago
    gusa ntamuce inyuma
  • coco 8 years ago
    Ndumva iyi ari film ya serie itangiye. Mutubabarire muzagume kuduha UPDATE KURI IYI SEASON NSHYA YADUTSE, abana type azarya, abo azabyara hanze, bombori bombori murugo, ndetse nuburyo bazatandukana, yewe nuko bazagabana batanye, ndumva izaba iryoshye njye. Kuko ibi ntibisanzwe kumugani wanyu Kbsa we need future updates
  • Pastor 8 years ago
    Imana izabafashe gukomeza ururukundo, kandi muzirinde amagambo y'abantu bavuga ibyo bishakiye. Muzubake rukomere, muzabyare mwororeke. Ariko muzashyire urugo rwanyu muri Kristo Yesu nawe azababera umurinzi n'umukiza.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND