Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Irumva K Jonah yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Ndagarutse” ahamya ko nubwo umuntu yakwihugiraho agatandukira akajya kure y’Imana, birangira agarutse.
Irumva
ni umuhanzi watangiye kuririmba nk’umuhanzi wabigize umwuga mu mwaka wa 2022 aho
asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko ari naho yasoreje
amasomo ye muri Kaminuza ya Buffalo University.
Avuga
ku ndirimbo ye, yayikoze kugira ngo “Nongere nibutse abantu ko ubuzima butarimo
Imana atari ubuzima buzima ahubwo n’uwatandukiriye akwiye kongera kugarukira
Imana.”
Yavuze kandi ko ubutumwa yashakaga kumvikanisha muri iyi ndirimbo ariko uko nubwo
kenshi abantu bahura n’ibibazo bagahita birukira ku bandi, nabo bahinduka
umunsi ku wundi, Imana ariyo ikemura ibyo bibazo kandi yo itajya ihinduka.
Yabwiye
InyaRwanda ko gukora umuziki ari muri Leta Zunze Ubumwe atari ibintu byoroshye
na gato ahubwo bisaba kwitanga no guhara ibitambo byinshi cyane ko ari umujyi
aho umuntu aba ahuze cyane.
Umuhanzi Irumva yatangiye umuziki mu mwaka wa 2022
Irumva yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndagarutse'
Reba indirimbo "Ndagarutse" y'umuhanzi Irumva
TANGA IGITECYEREZO