Abantu bakunze kuvuga ko abazimu babaho ndetse ko n’amarozi abaho, ariko ibi ntibivugwaho rumwe kuko hari abavuga ko bitabaho. Bavuga ko uwapfuye adashobora kugaruka ku isi. Nyamara umugore wo muri Liberia avuga ko yakubise umuzimu mu nzozi, yabyuka agasanga ikiganza cyuzuyeho amaraso cyishushanyije ku nda ye.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Intel Region ivuga ko abatuye mu ntara ya Grand Cape Mount muri Liberia, baguye mu kantu nyuma yo kumva inkuru y’umugore ukiri muto utwite avuga uburyo yasanze igiganza cyishushanyije ku nda ye ari no kuva amaraso. Ibi byabaye mu gitondo nyuma y’aho yari yaraye akubise urushyi umuzimu mu nzozi.
Uyu mugore kandi yanavuze ko yabyutse akumva ari kubabara cyane ku nda, yarebaho agasanga aho hishushanyije ikiganza, wagira ngo hari uwamushwaratuye kuko ngo yari ari kuva amaraso, anaribwa.
Kubera ubwoba no gushaka kubungabunga umutekano we, umuryango we wamujyanye ku ivuriro riri hafi aho kugira ngo abe yitabwaho n’abaganga cyane cyane ko atwite.
TANGA IGITECYEREZO