Kigali

Icyorezo cya Ebola cyageze Kampala:Umuntu umwe yitabye Imana

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:31/01/2025 18:09
0


Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu murwa mukuru, Kampala, aho umurwayi wa mbere yapfuye ku wa Gatatu.



Ni ku nshuro ya cyenda Uganda ihura n’iki cyorezo kuva mu mwaka wa 2000. Uwapfuye ni umuforomo wakoreraga ku bitaro bya Mulago, akaba yari yabanje kwivuriza ahantu hatandukanye, harimo n’umuvuzi wa gakondo, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso birimo umuriro mwinshi. 

Minisiteri yemeje ko uyu murwayi yahuye no kunanirwa kw’imikorere y’ingingo zitandukanye z’umubiri, maze yitaba Imana ku itariki ya 29 Mutarama. Ibipimo bya nyuma byagaragaje ko yari yaranduye Ebola nk'uko tubikesha Reuters. 

Abantu 44 bahuye n’uyu murwayi barimo abaganga 30 batangiye gukurikiranwa. Icyakora, gushakisha abantu bose baba barahuye na we bizagorana kubera ubucucike bukabije bwa Kampala, umujyi utuwe n’abasaga miliyoni 4, kandi unyuramo ingendo zerekeza muri Sudani y’Epfo , Congo, u Rwanda n’ahandi. 

 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryahise ritanga miliyoni 1 y'Amadolari ya Amerika yo gufasha mu guhagarika iki cyorezo, rinategura kohereza inkingo zigerageza.

 Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko igikorwa cyo gukingira abantu bahuye n’uwanduye Ebola gihita gitangira ako kanya. 

 Ubushize, Uganda yaherukaga Ebola mu 2022, aho abantu 143 bayanduye, 55 bagapfa. Icyo cyorezo cyatangajwe ko cyarangiye ku wa 11 Mutarama 2023.

  Ubwoko bwa Ebola Sudani nibwo bwagaragaye muri Kampla



Ingamba zatangiye gufatwa harimo n'ubukangurambaga mu guhagarika iki cyorezo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND