Umugabo wari uherutse kwimura umuryango we ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asubira muri Pakistan yemeye icyaha cyo kwica umukobwa we w’umwangavu kuko atemeraga amashusho yashyiraga kuri TikTok.
Anwar ul-Haq yashinjwe icyaha cyo kwica nyuma yo kwemera ko yarashe umukobwa we, Hira, mu mujyi wa Quetta, uherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Pakistan ku wa kabiri.
Ubwa mbere yari yabwiye abashinzwe
iperereza ko ari abagabo batazwi bakoze ubu bwicanyi.
See w’umwana, ufite ubwenegihugu bwa Amerika, yavuze ko yabonaga ibyo umukobwa we yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga bidasanzwe kandi bidakwiriye.
Polisi yatangaje ko iri gusuzuma impamvu zose zishobora kuba
zaratumye Hira yicwa, harimo no kuba ari icyaha cyo kwica.
Nk’uko amakuru y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu
abivuga, buri mwaka abantu amagana menshi muri bo bakaba abagore bicwa muri
Pakistan mu byaha bifitanye isano no gushaka ishema ry’umuryango cyane cyane mu
gihe hari abantu bakoze ibintu bitari byiza. Abakora ibyo byaha bavuga ko baba
barengera icyubahiro cy’imiryango yabo.
Ku bijyanye n’urupfu rwa Hira Anwar, wari ufite hagati
y’imyaka 13 -14, umuvugizi wa polisi yatangaje ko umuryango we "wajyaga
unenga imyambarire ye, uburyo yabagaho ndetse n’imibanire ye n’abandi."
Uyu muryango wari umaze imyaka 25 uba muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika, kandi Hira yatangiye gushyira ibi bintu kuri TikTok mbere y’uko wimukira muri Pakistan.
Polisi ivuga kandi ko muramu wa se wa Hira na we yatawe muri yombi mu bijyanye n’iki cyaha.
Niba bigaragaye ko iki cyaha ari icyo "kurengera
icyubahiro" kandi abagize uruhare bagahamwa n’icyaha, bazahanishwa
gufungwa burundu nk’uko biteganywa n’ivugurura ry’amategeko ryakozwe na leta ya
Pakistan mu mwaka wa 2016. Mbere yaho, bari bashobora kwirinda igihano cyo
gufungwa mu gihe bababarirwaga n’umuryango w’uwishwe.
Mu mwaka wa 2023, urukiko rwo mu Butaliyani rwahanishije
ababyeyi b’umunya-Pakistan gufungwa burundu kubera kwica umukobwa wabo w’imyaka
18 wari waranze gushyingirwa ku gahato.
Umwaka wabanje, musaza wa Qandeel Baloch, icyamamare ku
mbuga nkoranyambaga muri Pakistan, yarekuwe ku byaha byo kumwica nyuma yo
kujurira ubwo yari amaze guhamwa n’icyaha mu 2016, yari yemeye ko yishe mushiki
we avuga ko byatewe nuko yateje umuryango igisebo.
SRC: BBC
TANGA IGITECYEREZO