Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2016 ni bwo umuhanzi Luc Buntu n’umukunzi we Nancy basezeranye imbere y’amategeko ya Leta bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore. Ni umuhango wabereye mu mujyi wa Kigali aho baherekejwe n’inshuti zabo za hafi ndetse na bamwe mu bo mu miryango yabo.
Nk’uko Luc Buntu aherutse kubitangariza umunyamakuru wa Inyarwanda.com, kuri iki cyumweru tariki 18 Ukuboza 2016 ni bwo we n’umukunzi we Nancy bazasezerana imbere y’Imana, uwo muhango ukazabera mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama kuva isaa cyenda z’amanywa, kwiyakira (Reception) bikazabera Kacyiru kuri Solace Ministries kuva isaa kumi z’umugoroba.
Luc Buntu ni umuhanzi w'umuramyi ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zo kuramya Imana aho twavugamo; Shimwa Mana, Ntutinye n'izindi. Ni umuhanzi wakoreye umurimo w'Imana muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, awukorera mu matorero akomeye ya hano mu Rwanda atanga umusanzu ukomeye muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana ndetse afasha bikomeye abahanzi bagenzi be. Luc Buntu azwi kandi mu gitaramo ngarukakwezi 'Audience of One' kiba buri wa gatanu wa nyuma w'ukwezi aho agikorana n'itsinda rye 133 Band, kikabera kuri Solace Ministries aho kwinjira biba ari ubuntu ku bantu bose.
Umuhanzi Luc Buntu hamwe n'umukunzi we
Andi mafoto y'uyu muhango turayabagezaho mu kanya gato
REBA HANO 'RYA JORO' YA LUC BUNTU
TANGA IGITECYEREZO