Nyuma y’imyaka itatu Dominic Nic Ashimwe yari amaze nta gitaramo cye bwite ategura, kuri iki cyumweru tariki 11 Ukuboza 2016 yakoze igitaramo gikomeye cyabereye Kicukiro kuri New Life Bible church kuva isaa kumi z’umugoroba.
Ni igitaramo yise The Victory Gospel Live Concert yateguye mu rwego rwo kuzamura ibendera rya Yesu Kristo agafatanya n’abakunzi b’ibihangano bye bakavuga ubutwari bw’Umwami Yesu watsinze urupfu bigahesha abari mu isi guhinduka abana b’Imana by’iteka. Dominic Nic yafatanyije n’abahanzi babiri b’abanyempano Clever Tuyizere na Bosco Niyonshuti ukongeraho na korali Ictus Gloria ya ADEPR Nyarugenge.
Nubwo imvura yabanje kugwa mu masaha yo gutangira, ntibyabujije benshi mu bakunzi ba Dominic Nic kwitabira iki gitaramo na cyane ko nta muntu n’umwe wari uhejwe bitewe n’uko kwinjira byari ubuntu. Imyanya yateganyijwe kwicarwamo yari yuzuye bituma bamwe bahagarara inyuma abandi bajya hanze.
Iki gitaramo cya Dominic Nic Ashimwe cyitabiriwe na bamwe mu bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda barimo Young Grace, Mani Martin, King James, Jody Phibi, Alex Dusabe n’abandi. Dominic Nic yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikundwa n’abatari bacye ndetse aririmba n’izindi nshya aherutse gushyira hanze.Ni igitaramo cyaranzwe n'umuziki w'umwimerere (Live) ndetse kirangwa n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana.
Ubwo igitaramo cyari kigeze mu minota ya nyuma, Dominic Nic Ashimwe usanzwe yizihiza isabukuru y’amavuko tariki 10 Ukuboza, yatunguwe na bamwe mu nshuti ze bamusanga kuri stage barimo kuririmba indirimbo imwifuriza isabukuru y’amavuko. Dominic Nic yatunguwe cyane n’ibyo inshuti za zamukoreye ndetse urebye mu maso he wabonaga hazenze amarira y’ibyishimo.
Dominic Nic yatunguwe no kubona abinjiye mu rusengero bamwifuriza isabukuru mu gitaramo cye
Nyuma y’iki gitaramo cyishimiwe na benshi, Dominic Nic Ashimwe arateganya gukora ikindi gitaramo kizaba mu ntangiriro za 2017 aho azaba amurika Album ye nshya nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com. Nk’uko yabitangarije abitabiriye igitaramo cye, Dominic Nic yashimangiye ko azakomeza gukora ibitaramo by’ubuntu (bitishyuza) kugeza Yesu agarutse.
REBA AMAFOTO Y'UKO IKI GITARAMO CYAGENZE
Alex Dusabe arimo kuririmbana na Dominic Nic
Dominic Nic kuri stage
Pastor Desire Habyarimana n'umugore we bitabiriye iki gitaramo
Bafatanyije na Dominic guhimbaza Imana
Umunyamakuru Kwizera Ayabba Paulin (iburyo) yishimiye bikomeye igitaramo cya Dominic
Bafashijwe cyane
Dominic Nic yagaragaje ko iki gitaramo yacyiteguye bihagije
Noel Nkundimana yabanje kwicara aratuza nyuma kwiyumanganya biranga arahaguruka (Reba ifoto ikurikiraho)
Noel Nkundimana uyobora Radio Umucyo yahagiriye ibihe byiza
Mani Martin wahoze mu itorero rimwe na Dominic Nic (ADEPR), yari yaje kumushyigikira
King James na we yitabiriye iki gitaramo ataha yizihiwe
Young Grace umukristo wa Prophet Sultan na we yari yaje guhimbaza Imana
Dominic yaguye mu kantu nyuma yo gutungurwa
King James na Jody baguye mu kantu babonye ibibaye kuri Dominic Nic
Urusengero rwa New Life Bible church Kicukiro rwari rwuzuye abantu bakunda indirimbo za Dominic
Pastor Edison Munyanshongore yashimiye Imana ko Mani Martin na Josue Shimwa bavuye ahakomeye ubu bakaba ari abakozi b'Imana
Mani Martin asuhuzanya na Josue Shimwa basangiye imvune mu gukorera Imana
Eddie Mico ati 'Sinacikanwa n'iki gitaramo'
Bakozweho mu buryo bukomeye
Korali Ictus Gloria na yo yaririmbye
Yazamuriye Imana amaboko ayiha icyubahiro
Young Grace arimo guha Imana icyubahiro
Alex Dusabe inshuti ya hafi ya Dominic Nic
Josue Shimwa atanga amabwiriza
Hano bari barimo gusenga isengesho risoza iki gitaramo
Bari gufata amafoto n'amashusho y'urwibutso
Nyuma y'igitaramo Dominic Nic yasanganiwe kuri stage na bamwe mu bakunzi be baramusuhuza
AMAFOTO: Jean Luc Habimana/ Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO