RURA
Kigali

Koreya ya Ruguru: Ibisambo byo kuri murandasi byibye agera kuri Miliyari 1.5$

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/03/2025 10:03
0


Itsinda ry’abajura rizwi nka Lazarus Group, rikekwaho kuba rikorera ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru, ryabashije kubikuza miliyoni $300 mu mafaranga ryibye muri crypto exchange ya ByBit. Aya yibwe mu cyumweru gishize, aho aba bajura bibye agera kuri miliyari $1.5.



Ubu hari gukinwa umukino umeze nk’umwe w’injangwe n’imbeba, aho inzego zishinzwe kugenzura ifaranga-koranabuhanga zikomeje kugerageza gukurikirana no kuburizamo uko amafaranga yibwa akomeza gukoreshwa. Abahanga bavuga ko aba bajura bakora amasaha hafi 24 ku munsi kugira ngo bahinduranye ayo mafaranga, bikekwa ko ajyanwa mu iterambere rya gisirikare ya Koreya ya Ruguru.

Nk’uko Dr. Tom Robinson wo muri Elliptic abivuga, Koreya ya Ruguru ni cyo gihugu gifite ubuhanga buhanitse mu gukwepa kugenzurwa no guhindura amafaranga yibwe binyuze mu ifaranga ry’ikoranabuhanga. Aba bajura kandi bafite ubunararibonye bw’imyaka myinshi mu bujura bukoresha ikoranabuhanga.

ByBit ivuga ko 20% by’amafaranga yibwe ubu yaburiwe irengero, bikaba bigoye ko yagaruzwa. Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bashinja Koreya ya Ruguru kwiba amafaranga binyuze mu ifaranga-koranabuhanga kugira ngo itere inkunga gahunda zayo za gisirikare n’intwaro kirimbuzi.

Iki cyaha cyakozwe tariki 21 Gashyantare, aho aba bajura binjiye mu mabanga y’umukozi wa ByBit, maze bahindura aho amafaranga yari agiye koherezwa. ByBit yohereje Ethereum coins 401,000 yibwira ko ari mu bubiko bwayo, ariko zoherezwa ku mujura.

Umuyobozi wa ByBit, Ben Zhou, yijeje abakiriya ko amafaranga yabo atibwe, kuko ByBit yasubije ayo yibwe binyuze mu nguzanyo z’abashoramari.

Kuri ubu, ByBit yatangije gahunda yiswe Lazarus Bounty, aho abantu bashishikarizwa gukurikirana amafaranga yibwe kugira ngo afatirwe binyuze ku ikoranabuhanga rya blockchain. Kugeza ubu, abantu 20 bamaze kubona ibihembo bifite agaciro ka miliyoni $4 kubera gufasha guhagarika miliyoni $40 mu mafaranga yibwe.

Gusa, impuguke zivuga ko amafaranga asigaye ashobora kutagaruzwa bitewe n’ubuhanga bw’abajura mu kuyakoresha no kuyahinduranya. Hari n’ibigo bimwe by’ifaranga-koranabuhanga bidashishikajwe no gutanga ubufasha. Urugero ni urubuga eXch, rwashinjwe kudakora ibishoboka ngo ruhagarike miliyoni $90 zanyujijweho n’abajura. Gusa, nyir’uru rubuga, Johann Roberts, avuga ko atabashije guhagarika ayo mafaranga hakiri kare kubera impaka ndende afitanye na ByBit.

Iki kibazo cyateje impagarara, aho bamwe bavuga ko Koreya ya Ruguru ishishikajwe no kwiba amafaranga binyuze mu bitero by’ikoranabuhanga, ibikomeje gushyira icyuho gikomeye ku mutekano w’ifaranga-koranabuhanga ku isi.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND