Umwami w'u Bwongereza, Charles III yashimiye umurage n’imbaraga zidasanzwe by’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae, Bob Marley, mu kiganiro cyihariye cyamuhuje n’abakunzi b’umuziki hirya no hino mu bihugu bigize Commonwealth.
Mu kiganiro cyatambutse ku bufatanye na Apple Music kuri uyu wa Mbere, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wa Commonwealth, King Charles yatangaje uko yahuye na Bob Marley ndetse n’abandi bahanzi bakomeye, anasangiza abantu urutonde rw’indirimbo zimushimisha.
Nyuma yo kumva abarinda Umwami (King’s Guard) baririmba 'Could You Be Loved' ya Marley, Charles yagarutse ku guhura kwe n’uyu muhanzi. Ati: “Ndibuka igihe yazaga i Londres gutarama nkiri muto, mubona ahantu mu birori.”
“Yari
umuntu ufite imbaraga zidasanzwe, ariko kandi yari umuntu
w’umutima mwiza, w’ubushishozi, n’urukundo rwinshi ku muryango mugari.
Sinzibagirwa amagambo ye agira ati: ‘Abantu bafite ijwi imbere muri bo.’
Yatanze iryo jwi ku isi yose mu buryo budashobora kwibagirana ku bamwumvise.”
Umwami kandi yagarutse ku gukunda ijwi ‘ry’igitangaza’ rya Millie Small, umuhanzi wavukiye muri Jamaica. Indirimbo ye 'My Boy Lollipop' ni imwe mu zagarutsweho cyane mu kiganiro cy’Umwami kuri Apple Music 1.
Mu zindi ndirimbo
zakunzwe n’Umwami harimo La Vie en
Rose ya Grace Jones, indirimbo za Jools Holland na Ruby Turner, ndetse n’iza
Michael Bublé.
Ku wa Kane, yari
yatangaje ko akunda umuhanzi w’Umwongerezakazi Kylie Minogue, maze kuri uyu wa
Mbere ahishura ko indirimbo ye akunda ari 'The Loco-Motion.' Yagarutse ku gitaramo Minogue yakoze mu 2012,
mbere y’uruzinduko yagombaga kugirira muri Australia, avuga ko iyo ndirimbo ari “umuziki
ugenewe kubyina.” Yongeyeho ati: “Nanone, ni indirimbo ikoranye imbaraga nyinshi ku buryo bigoye kwihanganira kutabyina. Ni indirimbo yuzuyemo ibyishimo.”
Mu kiganiro cyakozwe ari
i Buckingham Palace, Umwami
yavuze uko umuziki wabaye ingenzi mu buzima bwe. Ati: “Ushobora kuduha ibyishimo
n’akanyamuneza, cyane cyane iyo utwunganira mu kwishimira ibihe byacu
bitandukanye. Ni ukuvuga ko uduha ibyishimo.”
Mu gusangiza abantu ibihe byo mu bwana bwe, Umwami yavuze ko yakundaga umuziki wo mu myaka ya 1920 na 1930. Yatoranyije indirimbo 'The Very Thought of You' ya Al Bowlly, avuga ko imwibutsa nyirakuru yakundaga cyane. Ati: “Yajyaga acuranga iyi ndirimbo kenshi, kandi nta na rimwe itabasha kunkomeza."
Yagarutse ku rugendo yagiriye muri Ghana, aho yamenyeye injyana ya Highlife, avuga uko yabuze uko yanga kubyina iyo njyana kuko ifite umudiho wihariye.
Yasoje acuranga 'Upside Down' ya Diana Ross, avuga ko “ari indirimbo idashobora gutuma umuntu yicara” igihe irimo gucurangwa.
TANGA IGITECYEREZO