Itsinda ry’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Comfort People Ministries ryatangaje ko riri gukora ku ndirimbo zizaba zigize Album yabo ya Kabiri, ni nyuma yo kubona umusaruro watanzwe n'indirimbo zigize Album ya mbere baherutse gushyira ku isoko.
Iyi ndirimbo 'Thank You Lord' yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Werurwe 2025. Ni imwe mu zigize Album ya mbere yari isigaye batarakorera amashusho. Bayisohoye nk’integuza y’indirimbo zose zizaba zigize Album ya Kabiri.
Ni Album bavuga ko izagaragaza ubuhanga bwabo, ndetse n’imbaraga bashyize mu itegurwa ry’ibihangano byabo. Comfort People Ministries ni itsinda ry’umuziki rizwiho gukorana n’abahanzi batandukanye, barimo abo mu njyana zisanzwe ndetse n’abo ku rwego mpuzamahanga. Mu bihe bitandukanye bakoranye indirimbo n’abarimo: Kenny K-Shot, Fireman, Alto, Herberskillz, na Symphony Band.
Ubu, bakoranye na LG Boyle, umuramyi ukomoka i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mushinga ufite ubutumwa bukomeye.
Iyi ndirimbo ‘Thank You Lord’ basohoye yanditswe n’umuhanzi Clarence Williams wo muri Chicago, ni indirimbo yuje ishimwe ryimbitse ku Mana.
Yatunganyijwe na Seth, hanyuma Popieeh ayisubiramo mu buryo bwiza bw’amajwi, maze igira umwimerere uhuje umuziki wa gospel nyafurika n’uw’isi yose.
Umuyobozi wa Comfort People Ministries, Ndayishimiye Jean Damascène yabwiye InyaRwanda ko ikorwa ry’iyi ndirimbo ryaturutse ku rugendo-shuri LG Boyle yagiriye mu Rwanda mu minsi ishize.
Ati “Ni umuhanzikazi wifuje gusura u Rwanda hanyuma ageze i Kigali twakoze ibikorwa binyuranye, birimo no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, gusura ishuri rya muzika rya Nyundo aganira n’abanyeshuri biga umuziki ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo.”
Ati “Ni muri urwo rugendo hanavuye ikorwa ry’iyi ndirimbo, twiyemeza kuyubakira ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe. Hari kandi ‘Video’ igaragaza iby’uru rugendo iri kuri YouTube, aho abakunzi babo bashobora kureba ibyaranze ubwo bufatanye bwihariye.”
Damas yavuze ko iyi ndirimbo ‘Thank You Lord’ ari intangiriro y’ibikorwa byinshi biri imbere. Yizeza abakunzi b’iri tsinda ko amashusho y’izindi ndirimbo ziri kuri album azasohoka vuba, bakomeza ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano byuje ukwizera n’ishimwe.
Mu gihe ibikorwa byabo bigenda byaguka,
isi ikomeje kubona uburyo umuziki wa gospel ushobora guhuza abantu bo mu bice
bitandukanye by’isi.
Comfort People Ministries yasohoye
amashusho y’indirimbo ‘Thank you Lord’ bakoranye na LG Boyle wo mu Mujyi wa
Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ubwo yari mu Rwanda, LG Boyle [Ubanza ibumoso] yasuye
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu rwego rwo kwiga
amateka
Umuyobozi wa Comfort People Ministries, Ndayishimiye Jean Damascene yatangaje ko batangiye gukora kuri Album yabo yabo ya kabiri, izaba iriho indirimbo bakoranyeho n'abahanzi banyuranye
Producer Popiyeeeh uri mu bagezweho muri iki gihe ubwo yatunganyaga amajwi y'iyi ndirimbo 'Thank you Lord'
Abaririmbyi ba Comfort People Ministries, ubwo bakiraga ku kibuga cy'indege LG Boyle wo muri Amerika
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘THANK YOU LORD’
TANGA IGITECYEREZO