RURA
Kigali

Ibitekerezo bitandukanye ku buzima nyuma y’urupfu: Imyizerere y’amadini n’ubumenyi

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:9/03/2025 5:20
0


Urupfu ni kimwe mu bibazo by’ingutu abantu bahora bibaza kuva isi yabaho. Ese umuntu iyo apfuye ajya he? Ni iki kimutegereje? Amadini, Bibiliya, ubumenyi bwa siyansi ndetse n’ibitekerezo by’abahanga, byose bitanga ibisobanuro bitandukanye kuri iki kibazo.



1. Ibyo amadini atandukanye abivugaho

A. Ubukirisitu

Ubukirisitu, bushingiye ku nyigisho za Bibiliya, buvuga ko nyuma y’urupfu hari ubuzima buhoraho. Abakoreye Imana bazajya mu ijuru, naho abanyabyaha bajyanwe mu muriro w’iteka (Matayo 25:46). Hari kandi inyigisho y'izamurwa ry’abapfuye nk’uko Bibiliya ibivuga (1 Abatesalonike 4:16, Yohana 5:28-29, Yohana 3:16, Abaheburayo 9:27).

B. Islam (Ubwislamu)

Muri Islam, bemera ko umuntu iyo apfuye aba ategereje umunsi w’imperuka, aho Imana izacira urubanza abakoze neza bakajya muri Jannah (ijuru), naho abakoze nabi bakajyanwa muri Jahannam (umuriro) nk’uko bikubiye muri Qur’an (Surah Al-Baqarah 2:281).

C. Ubuyahudi (Judaism)

Mu idini ry'Abayahudi, imyizerere ku buzima nyuma y’urupfu iratandukanye. Hari abemera ko hari ahantu hameze nk’ijuru, abandi bakemera ko abapfuye bazazuka ku munsi w’imperuka nk’uko bivugwa muri Daniel 12:2. Hari n’abemera ko urupfu ari iherezo ry’ubuzima.

D. Ubuhindu (Hinduism)

Muri Hinduism, bemera ko umuntu iyo apfuye, umwuka we uvuka bushya (reincarnation) ukongera kubaho mu kindi kimenyetso bitewe n’imyitwarire ye (karma). Iyo umuntu yabaye mwiza mu buzima bwe, avuka ari mu buzima bwiza kurushaho, naho niba yari umunyabyaha, avuka mu buzima bugoranye cyangwa akaba yavukira mu matungo cyangwa mu bimera.

E. Ububudisti (Buddhism)

Nk'Abahindu, Ababudisti bemera ko nyuma y’urupfu, umuntu avuka bushya bitewe n’imyitwarire ye. Ariko intego yabo ni ugusohoka mu buzima buba bumeze nk’uruziga rwo kuvuka no gupfa, bakagera kuri Nirvana, aho umwuka ubona ituze rya burundu bikarangira.

F. Imyizerere ya Kera (Amadini gakondo)

Mu mico gakondo hirya no hino ku isi, harimo Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, bemera ko abapfuye baba abazimu cyangwa imizimu, kandi bagira uruhare mu buzima bw’abazima. Ibi bigaragara cyane mu mihango yo kwibuka abapfuye no gusaba imigisha ku bazimu, nk’ibikorwa byo kubandwa no guterekera.

2. Ubumenyi bwa siyansi ku rupfu

Siyansi ntiyemeza niba ubuzima bukomeza nyuma y’urupfu. Gusa hari ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abantu bigeze kugera mu bihe bya nyuma hafi yo gupfa (near-death experiences – NDEs), bakavuga ko babonye urumuri, bumvise amahoro, cyangwa bahuye n’ababo bapfuye.


Ubushakashatsi bwa Dr. Raymond Moody na Dr. Sam Parnia

Dr. Moody yasohoye igitabo Life After Death (1975), aho yaganiriye n’abantu barokotse urupfu (clinical death). Benshi bavuze ibintu bisa:

Kumenya ko bari bapfuye

Kubona urumuri rucyeye

Kumva amahoro menshi

Kubona ubuzima bwabo busubirwamo nk’amashusho (life review)

Dr. Parnia, umuhanga mu buvuzi bw’indembe, yayoboye ubushakashatsi AWAreness during REsuscitation (AWARE) mu 2008, ku barwayi basaga 2,060 bagize ibibazo by’umutima (cardiac arrest). 40% by’abazutse bavuze ko bari bafite ubwenge nubwo bagaragazwaga nk’abapfuye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 20% by’abagize ibibazo by’umutima bumvaga ibintu batari bafite ubushobozi bwo kumva, nubwo ubwonko bwabo bwari bwahagaze.

Ibitekerezo by’Abahanga

Dr. Bruce Greyson wo muri University of Virginia avuga ko NDE zishobora kuba ikimenyetso ko hari ubuzima nyuma y’urupfu.

Dr. Sean Carroll, umuhanga mu bugenge (physics), avuga ko nta gihamya ya siyansi yemeza ubuzima nyuma y’urupfu.

Ubukirisitu bushingiye ku nyigisho za Bibiliya buvuga ko nyuma y’urupfu, hari ubuzima buhoraho.Bamwe mu bageze kumarembo y'urupfu bavuga ko babonye urumuri abandi bahura n’ababo bapfuyeImyemerere myinshi yemera ko abakoze neza bazajya mu ijuru naho abakoze nabi bakajya mu muriro utazi

ma.Muri Islam, bemera ko umuntu iyo apfuye aba ategereje umunsi w’imperuka.Ababudisti bakomoka kuri Buda bemera ko nyuma y’urupfu, umuntu avuka bushya bitewe n’imyitwarire ye.Mu idini ry'Abayahudi, imyizerere ku buzima nyuma y’urupfu iratandukanye. Hari abemera ko hari ahantu hameze nk’ijuru.Dr. Parnia, umuhanga mu buvuzi bw’indembe (resuscitation medicine), yayoboye ubushakashatsi AWAreness during REsuscitation (AWARE) mu 2008.Ubushakashatsi bwagaragaje ko 40% by’abapfuye bakaza kuzahuka bavuga ko bari bafite ubwenge nubwo bagaragazwaga nk’abapfuye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND