Nyuma y'igihe kinini mu murimo w'ivugabutumwa, Chorale Ababyeyi ya ADEPR Muhima irashimira abakunzi bayo n'abakunzi b'ivugabutumwa muri rusange, ikaba kandi yishimiye no kubamenyesha ko yasohoye indirimbo yabo nshya.
Kuwa Gatanu, tariki 07/03/2025, ni bwo aba baririmbyi bashyize hanze indirimbo nshya yitwa “YEHOSHAFATI” irimo ubutumwa bwihariye.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Chorale Ababyeyi ADEPR Muhima yavuze ko iyi ndirimbo ari yo yafunguye album yabo nshya - iyi album ni Vol 2, ikaba yamaze gusohoka ku rubuga rwabo rwa YouTube.
Mu butumwa bwabo bagize bati: “Amahoro ya Kristo abane namwe nshuti zacu. twifuje kubasangiza ubutumwa bwiza buri muri iyi ndirimbo yacu, twongera kubibutsa ko Imana n'uyu munsi igikora, muyigirire icyizere.”
Bavuze ko indirimbo “YEHOSHAFATI “irimo ubutumwa bukomeye bwo gukangurira abantu kwizera Imana no kumenya ko Umukiza ari muri Yesu Kristo gusa.
Ikubiyemo ubutumwa bw'ukwizera no kubwira abantu ko Imana yiteguye kurwana intambara zabo kandi ikazitsinda. Ni indirimbo kandi izafasha imitima y'abantu kuyoboka Imana no kuyizera.
Chorale Ababyeyi ikomeje ibikorwa byayo by'ivugabutumwa mu ndirimbo
Iyi Korali ifite amateka akomeye mu myaka 28 imaze mu bikorwa by'ivugabutumwa dore ko yavutse tariki 08/07/1997. Igizwe n'abaririmbyi 110, barimo abagore 84 n'abagabo 26.
Mu myaka ishize, iyi Korali yashyize hanze indirimbo nyinshi inakora ibikorwa by'ivugabutumwa bitandukanye mu gihugu.
Muri 2014, yasohoye umuzingo wa mbere w'indirimbo z'amashusho bise "Gologota" ikaba yarageze kuri benshi.
Ni Album yageze kuri benshi hiyambajwe imbuga nkoranyambaga zabo zirimo na YouTube Channel yabo yitwa "CHORALE ABABYEYI ADEPR MUHIMA."
Chorale Ababyeyi irasaba abakunzi bayo bose gusura YouTube Channel yabo ya "CHORALE ABABYEYI ADEPR MUHIMA," aho bazabona indirimbo zabo zose.
Irabasaba kandi gusangiza abandi ibihangano byabo, bityo bagatera inkunga umurimo w'ivugabutumwa. Ikindi ni uko indirimbo zabo ushobora kuzikurikirana ku mbuga nkoranyambaga zabo nka Facebook, Instagram na TikTok.
TANGA IGITECYEREZO