Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016 ni bwo Rihanna yahuye n’igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry mu birori byo kwizihiza imyaka 50 Barbados imaze ibonye ubwigenge. Rihanna yishimiye guhura n'igikomangoma Harry ndetse babasha no gusuhuzanya, baricarana baza no kuganira iminota 15. Bongeye guhura tariki 1 Ukuboza bajyana no kwipimisha SID
Mu birori byo kwizihiza imyaka 50 Barbados imaze ibonye ubwigenge ni ho Rihanna ukomoka muri Barbados yahuriye na Harry igikomangoma cy'u Bwongereza, buri umwe yishimira guhura na mugenzi we. Abo bombi bahuye inshuro ebyiri muri ibyo birori, baboneraho no kwicarana mu gihe abari bitabiriye ibirori barengaga 20.000. Nyuma y’umuhango wo kwizihiza ibirori, ku mugoroba w’uyu wa 30 Ugushyingo Rihanna na Harry bombi baje guhurira mu gitaramo gikomeye cyabereye kuri Kensington Oval Cricket ground.
Ku munsi wakurikiyeho, ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA tariki 1 Ukuboza 2016, bombi bagiye kwipimisha Virusi itera SIDA, nyuma y'iminota 20 bahita bahabwa ibisubizo basanga bose nta bwandu bafite bw'agakoko gatera SIDA nk'uko Dailymail ibitangaza.
Harry na Rihanna hamwe na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Freundel Stuart
Ku munsi wakurikiyeho Rihanna na Harry bagiye kwipimisha Virus itera SIDA, Igikomangoma Harry abanza kubwira Rihanna kuza kwihangana kuko bari bumutere urushinge bakamukuramo amaraso ariko bikaba bitababaza.Ubwo Rihanna yamuteraga urushinge, yabaye nk'umuntu urimo kuribwa ukuntu nk'uko bigaragara mu mafoto ariko arihangana. Ni nako byagenze kuri Harry kuko na we wabonaga ameze nk'umuntu urimo gushinyiriza.
Reba amafoto hano hepfo
Rihanna na Harry mbere yo kwipimisha Virusi itera SIDA
Harry arimo kwipimisha SIDA
Rihanna bamuteye urushinge mu maso he harahinduka
Yasabye abakiri bato kwirinda SIDA
Yaganirije urubyiruko ku cyorezo cya SIDA
Bishimiye cyane kubona Rihanna yaje kwipimisha SIDA
Rihanna yahawe igisubizo cy'uko nta bwandu afite biramushimisha cyane
Nyuma yo kwipimisha basuye ahantu hatandukanye baganira n'abakozi
Harry yaje no gusura abarwayi mu bitaro
Hano yari kumwe n'abaganga bo mu bitaro by'Umwamikazi Elizabeth
TANGA IGITECYEREZO