Kaminuza y’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ikoranabuhanga (UTB) iri muri gahunda yo guhuriza hamwe abize muri iri shuli mu myaka 11 ishize igikorwa giteganyijwe ku Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016 saa tatu za mu gitondo (09h00’) aho iri shuli riri Kicukiro.
Iyi kaminuza yatangiye mu 2005 ikitwa RTI iza kwitwa RTUC kugeza ubu ikaba yitwa UTB, abayobozi bayo bagize igitecyerezo cyo guhuriza hamwe abize muri iri shuli hagamijwe kurebera hamwe icyatuma serivisi zitangwa mu mahoteli n’amaresitora zinozwa hashingiwe ku ireme ry’uburezi n’ubuhanga abiga muri iri shuli bahakura.
Dr.Prof Tombola umuyobozi mukuru wungirije muri UTB aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru , DVC Prof.Dr.Tombola umuyobozi mukuru wungirije mu ishuli rya UTB yavuze ko mu Rwanda abantu bakunda guhora bibaza impamvu serivisi ikomeza kuba mbi mu gihe ariko bitakabaye bigendanye n’abahanga bari mu gihugu bazobereye muri uyu mwuga.
“Nk’abafatanyabikorwa ba Leta, dufite inyota yo gushakira hamwe impamvu hakivugwa serivisi mbi mu mahoteli n’amaresitora mu gihe buri mwaka dusohora abantu bafite ubuhanga n’ubushobozi bwo kubikora neza”.Dr.Prof.Tombola
Dr.Prof.Tombola ntiyumva ukuntu abakiliya bakomeza gutaka serise mbi mu Rwanda
Uyu muyobozi akomeza avuga ko UTB ifite ubushake n’ubushobozi busabwa kugira ngo serivisi yongere ibe ntamakemwa mu mahoteli n’amaresitora ahanini bashingira mu gukoresha abantu bazi ibyo bakora ndetse n’abadafite ubumenyi buhagije bakaba bahabwa amahugurwa ahagije kugira ngo umurongo ube umwe.
“Dufite inshingano zo kumvisha buri muntu wese inshinganio afite mu magendekere myiza ya serivisi atari ibyo kubeshya abantu ko wabakiriye bakishima ngo nuko ntacyo bakunenze nyamara barenga amarembo bagatangira kukunnyega.Nyuma bizanaba ngombwa ko gutanga amahugurwa akarishye kugira ngo tuzamure imitangire ya serivisi”. Dr.Prof.Tombola umuyobozi mukuru wungirije muri UTB
Dr.Prof.Tombola asoza avuga ko mu gihe bazaba bahurije hamwe abize muri iri shuli, bizabafasha guhuza ibitekerezo ndetse ko bizaba ari na byiza kuko abenshi muri bo bari hanze bbari kubikoramo abandi ni abayobozi b’amahoteli n’amresitora, bityo bikazaba inzira nziza yo gusasa inzobe bakaganira icyatuma serivisi inozwa.
Ku isoko ry’umurimo bigaragazwa ko hakenewe nibura abakozi ibihumbi birindwi (7000) bakenerwa mu mahoteli n’amaresitora cyo kimwe no mu bukerarugendo, Dr.Prof Tombola avuga ko kuri ubu bataragera ku mubare nyawo wo kuzuza iyi myanya kuko kuri ubu bakiri mu myanya ikabakaba ibihumbi bibiri na magana atanu (2500) batanga ku isoko ry’umurimo.
TANGA IGITECYEREZO