Tariki 27 Mutarama ni umunsi wa 27 mu minsi igize umwaka usigaje iminsi 338 ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
mwaka:
1870: Umuryango
wa Kappa Alpha Theta washingiwe muri Kaminuza ya DePauw.
1888: I
Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashinzwe Sosiyete ishinzwe
ibijyanye n’Ubumenyi bw’Isi (Geography) mu rwego rw’igihugu.
1951: I
Nevada muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye isuzuma ry’ibitwaro bya
kirimbuzi (Nuclear testing), haterwa igisasu gipima toni igihumbi (Kilotoni) ku
cyiswe Frenchman Flat.
1961: Ubwato
bw’Abasoviyete S-80 bwararohamye n’ibirimo byose.
1967: Abahanga
mu bumenyi bw’imibumbe Gus Grissom, Edward White na Roger Chaffee bahiriye mu
igerageza ry’icyogajuru Apollo 1 muri Leta ya Florida ku kibuga Kennedy Space
Center.
1980: Binyuze
mu bufatanye hagati ya za Guverinoma z’ibihugu byombi Leta Zunze Ubumwe za
Amerika na Canada, abadipolomate batandatu ba Amerika bashoboye guhungishwa mu
ibanga muri Iraq hashingiwe ku mwanzuro wafashwe n’ingabo za Canada.
1984: Icyamamare
mu njyana ya pop Michael Jackson, ku nshuro ya kabiri yongeye guhura n’ikibazo
cy’ubushye ubwo hafatwaga amashusho ya Filime Pepsi ikora ibikorwa
by’ubucuruzi, izi ngorane zabereye muri Shrine Auditorium.
1991: Perezida
wa Somalia Siad Barre yahunze Umurwa Mukuru Mogadishu.
1996: Ihirikwa
ry’ubutegetsi bwa Perezida wa Nigeria Mahamane Ousmane.
1996: Ku
nshuro ya mbere u Budage bwarebye umunsi mpuzamahanga wibukwaho Jenoside
yakorewe Abayahudi.
1997: Aslan
Maskhadov yatorewe kuba Perezida wa Repubulika ya Tchetchenia.
1998: Carlos
Roberto Flores Facussé yabaye Perezida wa Honduras.
2002: Mu
bubiko bwa gisirikare muri Nigeria buherereye i Lagos, haturikiye ibisasu
byahitanye abantu barenga 1000 abandi bagera ku bihumbi 20 barashwiragira.
2010: Muri
Honduras, harangiye ibibazo bishingiye ku Itegeko Nshinga byari byaratangiye mu
mwaka wa 2009, isozwa ryabyo ryagezweho ubwo Porfirio Lobo Sosa yabaga
Perezida.
Bamwe mu bavutse uyu munsi:
1881: Sveinn
Björnsson, Perezida wa Mbere wa Repubulika ya Islande.
1987: Lily
Donaldson, umwe mu berekana imideli ukomoka mu Bwongereza.
1987: Katy
Rose, umuhanzi uririmba injyana ya Pop ukomoka muri Amerika.
Bamwe mu bitabye Imana uyu
munsi:
98: Nerva,
Umwami w’Abami w’Umuromani.
1965: Hassan
Ali Mansour, Minisitiri w’Intebe wa Iran.
2003: Henryk
Jabłoński, wabaye Perezida wa Pologne.
2006: Johannes
Rau, Perezida wa munani wayoboye u Budage.
2008: Suharto,
wabaye Perezida wa Indonesie.
TANGA IGITECYEREZO