Tariki 26 Mutarama ni umunsi 26 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 339 ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1867: Leta
ya Michigan yongewe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaje ari iya
26.
1885: Ingabo
z’ubwami bwa The Mahdi zigaruriye Umujyi wa Khartoum.
1905: Habonetse
Diyama nini cyane mu mateka y’Isi, yiswe Cullinan ipima 3 106.75 Carats ni
ukuvuga ibilo 0.62135 yabonetse hafi y’Umujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.
1950: Mu
Buhinde hatangiye kubahirizwa Itegeko Nshinga rishyiraho Repubulika, Rajendra
Prasad yarahiriye kuba Perezida wa mbere w’iki gihugu. Uyu munsi ufatwa
nk’umunsi mukuru wa Repubulika.
1962: Mu
Misiri habaye imyigaragambyo ikomeye yibasiye rwagati mu Mujyi wa Cairo yari
igamije guhungabanya agace k’ubucuruzi bw’Abongereza n’Abanyamisiri bo mu rwego
rwo hejuru.
1961: Perezida
John F. Kennedy yemeje ko Janet G. Travell aba umuvuzi we, aba umugore wa mbere
wahawe izi nshingano.
1965: Ururimi
rwa Hindi rwabaye ururimi rwemewe mu Buhinde ku mugaragaro.
1980: Israel
na Misiri batangiye imibanire ishingiye kuri dipolomasi.
1991: Mohamed
Siad Barre yakuwe ku butegetsi muri Somalia asimburwa na Ali Mahdi.
1992: Perezida
Boris Yeltsin w’u Burusiya yatangaje ko bahagaritse imigambi yo kwibasira
imijyi ya Amerika hifashishijwe intwaro za kirimbuzi.
1998: Perezida
Bill Clinton yagaragaye ari kuri televiziyo ahakana ko yakoranye imibonano
mpuzabitsina n’uwari umukozi mu biro bye witwa Monica Lewinsky.
2001: Mu
Buhinde habaye umutingito wibasiye agace ka Gujarat usiga uhitanye abantu
bagera ku bihumbi 20.
2004: Perezida
Hamid Karzai yashyize umukono ku Itegeko Nshinga rya Afganistan.
2009: Muri
Madagascar habaye imyigaragambyo ikomeye yibasiye Umujyi wa Antananarivo
iturutse ku bibazo bya politiki byarangiye hahiritswe ku butegetsi Perezida
Marc Ravalomanana wasimbuwe na Andry Rajoelina.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1927: José
Azcona del Hoyo, Perezida wa Honduras.
1943: Austin
"Jack" Warner visi Perezida wa FIFA na Perezida wa CONCACAF,
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Amerika y’Amajyepfo.
1982: Brahim
Takioullah, ukomoka muri Maroc waciye agahigo ko kugira ibirenge birebire
byatumye ashyirwa mu gitabo cy’ibyamamare ku Isi (Guiness World Records).
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
2006: Carol
Lambrino, umuhungu w’Umwami wa Romania Carol II na Zizi Lambrino.
2008: Christian
Brando, umukinnyi w’amafilimi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
TANGA IGITECYEREZO