Kigali

Prophet Sultan Eric uhanurira abantu yabanje kubaka ituro riremereye, ni ishyaka ry'umurimo cyangwa ni ubucuruzi ?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/11/2016 9:04
51


Umuhanuzi Sultani Eric uyobora itorero Zeal of the Gospel church rikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, afite gahunda itamenyerewe cyane mu yandi matorero ya hano mu Rwanda yo gusengera abantu akabahanurira ariko babanje kumuha ituro riremereye dore ko abashyitsi abaca ibihumbi 20 naho abasangwa akabaca ibihumbi 10 by’amanyarwanda.



Gusengera abantu no kubahanurira ubabwira ibizababaho mu buzima bwabo ni gahunda nshya y'itorero Zeal of the Gospel church rikuriwe na Prophet Sultan Eric. Ni itorero rimaze imyaka itanu rikorera mu Rwanda, icyicaro gikuru kikaba giherereye i Nyamirambo ku muhanda ujya ku Mumena utari winjira mu muhanda w’amabuye. Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane izihurirwaho n’abakristo, hari kuvugwa cyane iyi gahunda ya Prophet Sultan yo guhanurira abantu bishyuye amafaranga atari macye dore ko atapfa kubonwa n’umuntu uwo ariwe wese. Na we urabyumva 20.000 Frw hano mu Rwanda ni amafaranga abonwa n’umugabo.

Prophet Sultani Eric akaba yarashyizeho gahunda yo kubonana n’umuntu wese ubishaka, akamuhanurira abanje kumwishyura, ubundi ngo agatahana igitangaza cye. Muri iyi gahunda ye nshya, dore amagambo yatangaje mu rwego rwo kwamamaza iyi gahunda idasanzwe. Benshi babonye iryo tangazo ntabwo barivuzeho rumwe kuko hari abemeranya na Sultani hakaba n’abavuga ko ari ukurya amafaranga y’abanyarwanda babashukishije ubuhanuzi ndetse abandi bakavuga ko ibimenyetso by'abahanuzi b'ibinyoma.

“Ushaka kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe, ejo hazaza hawe, urashaka gukira indwara, ntucikwe n’umugisha wo kwibonanira n’umuhanuzi w’Imana muri mwenyine muri gahunda nshya ya Zeal of the Gospel church. Abashyitsi ni 20.000Frw, naho abasangwa ni 10.000Frw. Kwakirwa ni buri munsi. Ijambo rivuye ku Mana ryahindura ubuzima bwawe." Iryo ni itangazo ryamamaza iyi gahunda.

Zeal of the Gospel church

Umwe mu bakristo wagize icyo avuga kuri iyi gahunda idasanzwe yadukanywe ya Prophet Sultan Eric, yagize ati "Ubu se uyu atandukaniye he n'abahanzi bitwa abaramyi binjiriza abantu muri za concerts zabo cyangwa abashumba baka ibitambo n'imbuto zo kubiba n'ibindi. Njye mbona nta gitangaza uyu akoze ahubwo ari ibisanzwe usibye ko abikoze mu buryo bwe." Umuvugabutumwa Uwagaba Caleb Joseph wo mu itorero Bethesda Holy church aganira na Inyarwanda.com, yavuze ko guhanurira abantu wabanje kubarya amafaranga ari ibintu bibabaje cyane ndetse bikaba bimuteye ubwoba, gusa ngo byose byarahanuwe ko mu gihe cy'imperuka hazaduka abahanuzi b'ibinyoma, yagize ati:

...Biratangaje kandi birababaje gusa na none ibi byarahanuwe iminsi ya nyuma tuyirimo. 'Icyo gihe umuntu nababwira ati Dore Kristo ari hano cyangwa ati dore ari hariya ntimuzabyemere kuko hazaduka abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bakora ibimenyetso n'ibitangaza  kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka. Mariko 13: 21-22 Mfite ubwoba ko no mu Rwanda bihageze nonese ubwo ntihasigaye kuvuga ngo yemwe yemweee nimuze mwakire ibitangaza byanyu ku giciro utasanga ahandiiii

Nyuma yo kubona aya makuru ndetse no kuganira na bamwe mu bakristo batunga agatoki Prophet Sultan Eric bamushinja gucuruza ijambo ry’Imana, ubutekamitwe n’ibindi bashingiraho bamwita umuhanuzi w’ibinyoma, ndetse hakaba n'abavuga ko bamuzi neza ko ari umunyabuntu, Inyarwanda.com, twegereye umwe mu byegera bya Prophet Sultan Eric adutangariza impamvu bahisemo kujya bishyuza abakristo n’abandi bose bashaka guhanurirwa.

Amafaranga yakwa ngo ni ituro ry’umuhanuzi ndetse no kugerageza kwizera kwabo

Pastor Alex Ruberwa umwe mu bayobozi ba Zeal of the Gospel church, yabwiye Inyarwanda.com ko kwishyuza abantu kugira ngo bahanurirwe ari mu rwego rwo kugerageza ukwizera kwabo. Yavuze ko atari ubucuruzi cyangwa kunyunyuza ababagana ahubwo ko ari ituro ry’umuhanuzi. Yavuze ko no muri Bibiliya hari abantu bajyaga bageragezwa hagapimwa kwizera kwabo mbere yo gukorerwa igitangaza. Yaduhaye urugero rw’umunyacyubahiro wasabwe kwibira inshuro 7 muri Yorodani akabona gukira ibibembe. Yunzemo ko iyo baguhanuriye watanze amafaranga, ijambo ry'ubuhanuzi ubwiwe uribyaza umusaruro. Yagize ati:

Muri rusange ni ituro ry'umuhanuzi ariko akenshi aba ari ugupima kwizera kw'abantu kuko abantu benshi baza imbere y'abakozi b'Imana ntabwo baba bizeye aba ari ukugerageza ama chance (amahirwe) kubera ko ava iruhande rwawe akajya no kwa muganga kandi yari yaje ngo mumusengere indwara runaka ariko nta kwizera, na we ukaba ubizi ko atakwizeye. Rero rimwe na rimwe hari igihe ushyiraho ituro ari ugupima kwizera kw'umuntu. Si uko umuntu aba akeneye amafaranga cyane ahubwo ni ugupima kwizera kw'umuntu kugira ngo urebe ko akwizereyemo kuko umuntu waguhaye ibihumbi 10 (10.000Frw) ijambo wamuhaye aribyaza umusaruro akaryakirana umutima wizeye. Ni motivation yacu kugira ngo abantu ntibapfe kuza batizeye. Ni nka kwa kundi umuhanuzi yabwiye Namani kugenda akidumbaguza muri Yorodani, biriya ni condition yo kupima niba umuntu yizeye. Iriya ni gahunda y'umuntu ukeneye privacy hari abantu badakunda ko babahanurira muri rusange nibo bareba umuhanuzi gutyo ku ruhande ariko abandi tubahanurira ku buntu muri rusange(mu ruhame).

Prophet Sultan Eric

Umuhanuzi Sultan Eric umuyobozi mukuru wa Zeal of the Gospel church mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yewe8 years ago
    Niba ntibeshye uyu Eric twarafunganwe ku muhima hakiba brigade kd icyo yaziraga n'ubutekamutwe icyo gihe ndibuka ni nawe wari konseye wacu(chef) ndumiwe ibyo ntibisanzwe
  • mimi8 years ago
    IKIRYABAREZI
  • 8 years ago
    HHHHHHHHHHHHHHHHHHHH UWAPFUYE YARIHUSE ATABONYE IBI BINTU UBU NUBUPFUMU MUBUNDI BARAJYA GUSHAKA IBIZABABAHO SE NGO BIGENDE GUTE NTABUHANUZI BURUTA BIBIRIYA YERA USHAKA KUMENYE IBIZAMUBAHO NASENGE ASHAKANE IMANA UMWETE IZAMWIYEREKA KDI IZAMUGIRA UMUHANUZI WUBUZIMA BWE KUGITICYE
  • g8 years ago
    Imana Ikubabarire Wa Mugabo we
  • Lily8 years ago
    ndumiwe, Kdi ko abantu bataye unit we hara barajyayo Imana idutabare kuko abantu benshi biyita abakozi b'Imana bari gusebya izina ryayo. hari n' abafite imyuka mibi baza bagakiza abantu mu izina RYA Yesu kdi ari izindi mbaraga zibakoresha. Yezu we udutabare
  • Enock8 years ago
    Wow!!! Isi yose ibimenye kabisa ko iby'Imana bihabwa agaciro! Kandi ko kizira kuza kureba umuhanuzi utajyanye ituro! Uyu ni umuco mwiza kabisa ukwiye gukurikizwa
  • Mugisha nehemie8 years ago
    Gusa nemerako umuhanuzi ahabwa ituro kuko kirazira kikaziririzwa ko wajya kumuhanuzi utajyanye ituro, abanyarwanda bakwiye kubaha ibintu by'IMANA
  • keza8 years ago
    uyu ni umupfumu kweri,
  • Martine8 years ago
    Wow iyi gahunda iritorero rifite ninziza cyane kandi na bible ivuga ko umuntu ajya kumuhanuzi amushyiriye ituro biranshimishije kuko bizatuma abanyarwanda twubaha ubuhanuzi kuko ntiwaha umuntu ituro utamwizeye ahubwo tubanze tumenye NGO ibyahanura birasohora koko(Imana Ishimwe kubwo kumuduha twe Abanyarwanda)
  • clarisse8 years ago
    Ibi nibyo pe dukwiye kubaha ibintu byi Imana kdi abahanuzi bukuri baracyariho ikibazo cyacu nuko twagiz abavuga ibitaribyo niyo mpamvu kububaha no kubaha agaciro twumva ntacyo bimaze nahubundi ntcyo twabona twaha prophet sultan yahinduy ubuzima bwacu indwara zacu zirakira ubuse ahubwo iri turo so ritoya ugereranije nu buzima bwacu akura mu kaga!Imana ishimwe kubwa Prophet wacu Imanayahagurukirije u RDA ahubwo muze murebe ibyo Imana imukoresha murekeraho kuvuga KO ari bibi
  • uwakize sylvia8 years ago
    Banyarwanda ndetse nabatuye isi bose babimenyeko Iby'Imana bifite agaciro. Ibi nukuri kuzuye kugushigikiwe N'Imana ishobora byose,, Doreko biri mubyanditse byera hose byakorwaga iyo washakaga umuntu w'Imana(umuhanuzi wamushyiraga ituro) 1samweli9:6---- abanti beshii bamenyereye ibintu by'Imana babifata uko bishakiye bigera nahoo bitagira umumaroo kubuzima bwabo...
  • Martine8 years ago
    Wow iyi gahunda yiri torero ndayikunze cyane rwose bizatuma Abanyarwanda twubaha ubuhanuzi kandi ibyituro rishyirwa umuhanuzi na bibiliya irabivuga (Imana Ishimwe Iduhayumuhanuzi wayo) ahubwo dukeneyubuhamya bwuko yaba ahanura bigasohora
  • cyo 8 years ago
    mwarasaze ntimwabimenya kabsa. hhhhh zeal rwose hhhhh prophet hhhhh mbuze icyo mvuga reka nshwanyuke nseke hhhhh hhhhhh murasekeje kabsa hhhhh hhhhhh poor mind. mukeneye Ubuntu bw'imana mugakizwa Atari byo mu nyuguti gusa musoma ahubwo ari ugukizwa kuvuye mugushaka kw'Imana. ugukizwa Imana yatangiye Ubuntu ababyizera bakababarirwa ibyaha byabo. ariko murashimishije kabsa ntaho mutandukaniye n'ibirya barezi. hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh
  • kayinamura8 years ago
    Ariko njye ndabona ntagitangaje kirimo kuko na Elia yagiye guhesha umupfazi umugisha yabaje kumvugira agafu kanyuma kari gasigaye mukibo arangije maze Elia amuhesha umugisha amwuzuriza ikibo ke ifu irenze iyaririmo
  • AHAYO Janvier8 years ago
    ko iyo ugiye kubonana na muganga se wishyura cg kuki iyo abantu bagiye kubonana n'abapfumu batanga amafranga kuki mwumva ko kubonana n'umuntu w'Imana utatanga amafranga niba koko wemera ko kubonana nawe byahindura ubuzima bwawe? kuki abantu basuzugura ibintu by'Imana?kirazira kujya ku muhanuzi utajyanye ituro.abatabyemera ni uko mudasobanukiwe iby'ubuhanuzi. nk'uko iyo ugiye kubonana na muganga utanga amafranga kuko uba wizeye ko ari bukize ubuzima bwawe ni nako ugomba kwitwaza ituro mu gihe ugiye kubonana n'umuhanuzi kuko nawe yashyiriweho guhindura ubuzima bw'abantu mu buryo butandukanye.
  • Muvunyi8 years ago
    uyu muhanuzi nuwukuri...mwebwe mujya mubapfumu mubishyura angahe cg abayatanga Ngo mushimwe murusengero ubuzima bwanyu butanahindutse.ese ubundi ko mugura bibiliya yo mwazayiretse ko arinjambo ry'Imana. abanyarwanda musanzwe mugira ubugugu bwinshi no kutemera.ikibabaje Nuko mwihutira guhakana ibyo mutari mwagenzura.... uyu mugabo namubera umuhamya. nabo yakijije sida batangire babihamye #DonaldTrump atubere urugero. .
  • anonymous 8 years ago
    Ijambo ry'Imana riravugango ni mu menya ukuri ukuri kuzababatura(yohana 8:31), ukuri nuko twaherewe ubuntu kandi tugomba gutangira ubuntu, ese ko kristu yavuzengo tumwigireho niwe rugero rwiza, wowe wigira kurinde ko ntaho nabonye kristu akeneye motivation kugirango agire i gitangaza na kimwe akorera umuntu. cyokoze ndagusabira gusobanukirwa ijambo ry'Imana.
  • favor8 years ago
    IBI NI UKURI NDETSE KUJUJE UBUZIRANENGE. Nonese ubwo umuhanuzi basanga(bajya kureba) ntaturo bitwaje we ni umuhanuzi nyabaki????? Uwo Imana imundinde. umuhanuzi akwiye ituro si ikindi kuko no miri bibiliya byarakorwaga
  • Jean Baptiste8 years ago
    Ese igitangaje nuko batse amafaranga? njye nzi yuko umuntu wese uje muri zeal ahabwa ubuhanuzi iyo buhari. Ariko nzi ko naneno hariho abantu bahamagara Pastor ngo abahanurire mumago yabo cg ngo bonyine. Abo rero baba bahawe ikaze kuri church ariko ntibaze ngo ibyabo ni ibanga. Hanyuma rero Numva ko pastor atari umuntu ugomba guhamagazwa nabantu bose ngo bakeneye ko abahanurira murugo. Bubahe Imana banubahe numuntu hanyuma niba bamushaka koko bajyende muri gahunda yumuntu kugiti cye bishyure umwanya Pastor yigomwa ajya guhura nabo. Ikindi utayafite aze gusenga ubuhanuzi abuhabwa ntacyo atanze rwose. Karibu muri zeal.
  • Alice8 years ago
    Impano y Imana ntigurishwa.ariko ituro ry umuhanuzi ntacyo ritwaye.uwo mu pasteur sinamutera ibuye ahubwo abahazi neza mundangire .ntagisa no kumva ijwi ry'Imana



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND