Nyuma y’abayoboke batandukanye ba ADEPR bagenda bagaragaza ko binubiye imiyoborere y’abayobozi bari kuyobora ADEPR aho babashinja amakosa menshi cyane, kuri ubu zimwe mu nzego zikomeye za Leta zagejejweho ibaruwa isaba ko Bishop Sibomana Jean n’abo bayoborana bakwegura cyangwa bakeguzwa.
Nkuko Pastor Uwabimfura Modeste uherutswe guhagarikwa na ADEPR, yabitangarije Inyarwanda.com, iyo baruwa yanditswe tariki 26 Nzeri 2016,mu izina ry’abanyamuryango ba ADEPR bagera kuri 25 hakaba harimo abapasitori 7 ndetse n'abandi babiri bari ku rwego rwa Reverend. Iyo baruwa ifite umutwe ugira uti “Gusaba ko abagize Biro nyobozi y’umuryango wa Pentecote mu Rwanda (ADEPR) kwegura cyangwa bakeguzwa”.
Iyo baruwa inenga imikorere y’abayobozi ba ADEPR bariho ubu, yandikiwe umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) ari na cyo gifite amadini mu mu nshingano zacyo. Kopi yayo yagejejwe mu nzego zitandukanye za Leta aho twavuga nko muri Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge (NURC), Inteko Ishinga amategeko umutwe wa Sena ndetse hari na kopi yindi bahaye Minisitiri w’Intebe no mu zindi nzego zitandukanye za Leta.
Abanditse iyo baruwa, bagaragaje amakosa abiri akomeye bashinja abayobozi bakuru ba ADEPR. Batangiye bavuga ko abayobozi ba ADEPR atari inyangamugayo kuko bahinduye imyizerere ya ADEPR, ari na yo Leta yashingiyeho ijya kubemeza nk’umuryango wa Gikristo wemerewe gukorera mu Rwanda. Bakomeje bavuga ko abayobozi ba ADEPR ari abahemu ndetse bakaba n’abambuzi, ukongeraho no kuba basesagura umutungo w’itorero ADEPR bakawikubira babicishije muri Dove Hotel inyubako y’akataraboneka iri kubakwa.
Si ibyo gusa bashinja Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana na bagenzi babo bayoborana ahubwo mu ngingo ya kabiri bagaragarije Leta, bavuze ko abayobozi bari kuyobora ADEPR bahinduye imyizerere ya ADEPR, bakiyimika bakigira ba Musenyeri mu gihe ibyo bintu bitemewe mu myizerere yabo. Bagize bati:
Ku nyungu zabo, batagishije inama abayoboke, umuvugizi n’umwungirije (Bishop Sibomana na Bishop Tom Rwagasana) batangaje ko babaye ba Bishop/ abasenyeri kandi ibyo bitemewe mu myizerere ya Gipantikotisite nkuko impuguke Dr Jean de Dieu Basabose yabigaragaje mu bushakashatsi yakoze twometse ku mugereka.
Ibaruwa yandikiwe RGB ikoherezwa no mu zindi nzego zikomeye za Leta
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Pastor Uwabimfura Modeste abajijwe niba hari ikindi bateganya gukora kindi igihe inzego bandikiye zaramuka zitabasubije, avuga ko nta mpungenge afite kuko afitiye icyizere gihagije RGB kimwe n'izindi nzego bagejejeho iyo baruwa. Yavuze ko RGB igomba kubasubiza na cyane ko imiyoborere myiza iri mu nshingano za yo. Yabwiye Inyarwanda ko nibatinda gusubizwa, bazongera bakandika indi baruwa bakibutsa RGB, byananirana bakajya no kwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bakamugezaho icyifuzo cyabo cy'uko Bishop Sibomana na komite ye bakwegura cyangwa bakeguzwa.
Nyuma y’iyo baruwa yanditswe n’agatsiko katavuga rumwe n'ubuyobozi bwa Bishop Sibomana Jean na komite bayoborana itorero rya ADEPR, abapasitori bo mu itorero rya ADEPR ry’Akarere ka Gasabo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2016 banditse ibaruwa yatewewo umukono n’umuyobozi wabo Rev Niyonzima Alexis aho bamaganye imyitwarire mibi ya bagenzi babo barimo Rev.Gratien Mitsindo na Rev. Kayitare Vedaste bitangiye ubuhamya ko bari mu bashyize imikono yabo ku ibaruwa yandikiwe RGB ikagezwa ku nzego zitandukanye za Leta.
Ibaruwa yanditswe n'abapasitori bo muri Gasabo
Pastor Modeste na Rev Karisimbi J.Bosco bayoboye ihuriro ry'abanditse iyo baruwa yajyanywe mu nzego zikomeye za Leta, ni bamwe mu bigeze kuba abayobozi mu nzego zikomeye za ADEPR baza kuvanwa ku buyobozi kubera byinshi bagiye bashinjwa ariko bo bakabyita kurenganywa. Pastor Modeste ashinjwa na ADEPR ubusambanyi, kunyereza umutungo w’itorero n’ibindi bitandukanye. Mu minsi yashize, yahagaritswe ku mirimo yakoraga muri ADEPR nyuma yo gushaka umugore wa kabiri agakora ubukwe mu ibanga rikomeye dore ko yasezeraniye mu rindi torero, bikaba biri mu byatumye atengwa muri ADEPR.
Pastor Modeste avuga ko yasezeraniye mu rindi torero kuko ADEPR yari yanze kumusezeranya
Nkuko Bwiza ibitangaza Pastor Karisimbi, yabaye umuyobozi w’ururembo rwa Cyangugu muri ADEPR aza no kuba umuyobozi w’ishuri rya IPG ku Gisenyi. Uyu mupasiteri nawe uri mu bari gusaba ko abayobozi ba ADEPR bakwegura cyangwa bakeguzwa, bivugwa ko yaje guhagarikwa na Rev.Usabwimana Samuel ashinjwa kwiba amabati, nyuma muri 2012 agahabwa imbabazi n’ubuyobozi bwa Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana ariko nabwo akaza guhagarikwa azize gufata umukozi ku ngufu mu wiwe mu rugo, icyo gihe akaba yarafungiwe kuri Sitasiyo ya Police i Kabuga.
Bishop Sibomana Jean uyobora ADEPR arasabwa kwegura/kweguzwa akavanaho na Biro nyobozi yose
TANGA IGITECYEREZO