Kigali

Ku isabukuru ye Umutesi Carine uzanye amaraso mashya muri Gospel yatangaje ko ari mu rukundo na Yesu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2016 10:11
1


Umutesi Carine Tracy ni umuhanzikazi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uvuga ko ahishiye byinshi abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yinjiye mu muziki wa Gospel mu minsi ishize, gusa yabitangaje ku mugaragaro kuri uyu wa 21 Nzeri 2016 ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko.



Umutesi Carine Tracy wamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘I am in love with Jesus’ bisobanuye ngo ‘Ndi mu rukundo na Yesu’, yabwiye Inyarwanda.com ko yinjiye mu muziki wa Gospel ndetse akaba azabikomeza kuko kuririmba ari ibintu akunda cyane kandi akaba yizeye ko Imana izamushoboza na cyane ko ari yo yamuhaye iyo mpano. Yabajijwe no ku ndirimbo ye ya mbere, adusubiza agira ati:

"Kuva mvutse kugeza uyu munsi, mba ntekereza ku rukundo rw’Imana, nkumva hari umugambi ifite ku buzima bwanjye. Impamvu ninjiye mu muziki wa Gospel, ndabikunda kandi nzabikomeza hamwe n’Imana numva ntacyambuza kubikomeza."

UMVA HANO 'I AM IN LOVE WITH JESUS' YA CARINE UMUTESI

Inyarwanda.com yamubajije impamvu indirimbo ye ya mbere ayisangije abanyarwanda ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko, Carine Umutesi Tracy, adusubiza muri aya magambo: “Naricaye numva birandenze ntekereje aho Imana yankuye n’ibyo inkorera, numva birandenze. Imana yankoreye byinshi byiza harimo kumvana mu byaha”

Umutesi Carine Tracy

Umutesi Carine yiyemeje kuririmbira Imana ayitura ko yakumuye mu byaha

Carine Umutesi Tracy ni umukristo mu itorero Jubilee Revival Assembly rikuriwe na Pastor Stanley Kabanda na Pastor Julienne Kabanda. Avuga ko yakijijwe cyera ariko agafata icyemezo ntakuka cyo kudasubira inyuma mu mwaka wa 2014. Mu bahanzi ba Gospel akunda cyane ku isonga haza Patient Bizimana na Aline Gahongayire. Mu buhanzi bwe, yifuza kujya akora umuziki mu buryo bwa Live na cyane ko ageze kure yiga gucuranga gitari n'ibindi bicurangisho.

Umutesi Carine Tracy

Umutesi Carine Tracy wamaze kwinjira mu muziki wa Gospel

UMVA HANO 'I AM IN LOVE WITH JESUS' YA CARINE UMUTESI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Arashoboy kbx, keep ut up carine



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND