Umuramyi Hope Promise witegura gukora ubukwe, yakoze mu nganzo ahamya ko imbaaga z'Imana. Ni ubutumwa yanyujije mu ndirimbo y'amashusho yise "Ntakinanira Imana", igamije gusakaza ubutumwa bw’ukwizera no kugaragaza ko nta kintu cyananira Imana mu gihe gikwiye.
Hope Promise ari mu myiteguro y'ubukwe bwe n'umukunzi we Levis Rukundo. Ni nyuma yo gutererwa ivi, kwambikwa impeta y’urukundo rutajegajega no gufatirwa irembo ku itariki ya 30/11/2024. Yabwiye inyaRwanda ko akunda cyane Levis kuko "akunda Imana cyane kandi akayitinya. Icya kabiri nkunda ko ari umusore wuzuye kwihangana".
Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu z'amasomo, yavuze ko yamenyaniye na Levis muri Zambia mu Mujyi wa Rusaka mu mwaka wa 2020, baba inshuti zisanzwe mu gihe cy'umwaka n'igice, hanyuma batangira gukundana tariki ya 15 Kanama 2022. Ati "Twamaze umwaka n'igice turi inshuti zisanzwe".
Hope Promise na Levis Rukundo barateganya ko ubukwe muri uyu mwaka wa 2025, nubwo itariki nyir’izina itarashyirwa ahagaragara. Ubukwe bwabo buzabera ku mugabane wa Afurika, mu gihugu cya Zambia, aho Hope yavukiye, akaba ari na ho Levis atuye.
Kuri ubu Hope Promise yakoze indirimbo y'ishimwe ivuga ko "Ntakinanira Imana". Ni indirimbo yagiye hanze tariki ya 01 Mutarama 2025. Indirimbo "Ntakinanira Imana" ishishikariza abakirisitu gukomera ku kwizera no kuguma mu masezerano n’Imana, kandi bakarindira ibisubizo byabo, n’ubwo basabwa kubyitwaramo mu nzira y’ukwemera.
Hope avuga ko intego ye ari ukubwira abantu ko nta kintu kidashoboka ku Mana. Ati: "Mu gihe gikwiye, kandi no mu gihe cyashyizweho n’Uwiteka, araza kuzuza ibyo wasengeraga." Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwo gutegereza umusaruro w’amasengesho, ndetse ikaba ishyigikira abacitse intege, ibabwira ko Imana izabageza ku byo bakeneye.
Hope Promise n'umukunzi we Levis Rukundo baritegura kurushinga
Hope Promise yashyize hanze indirimbo nshya "Ntakinanira Imana"
TANGA IGITECYEREZO