Umuhanzi Salomon Ndagirimana yasoje umwaka ashyira hanze indirimbo nshya yise “Thank you” yakoranye n’umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria witwa Waterfrans.
Umuhanzi
w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Salomon Ndagirimana ukorera umurimo
w’Imana mu gihugu cya Afurika y'Epfo, yasoje umwaka anyuza amashimwe ye mu
ndirimbo Thank you.
Uyu
muhanzi waririmbye indirimbo nka Haleluya, Lord I sing ndetse n’izindi zitandukanye,
yavuze ko “Iyi ndirimbo nayikoze mu rwego rwo gushima Imana yo yadufashije muri
uyu mwaka tukaba tuwusoje amahoro.”
Iyi ndirimboThank You, yayikoranye n’umuhanzi Waterfranes ukomoka mu gihugu cya Nigeria uzwi mu ndirimbo Halfaway.
Salomon yabwiye InyaRwanda.com ko imikoranire ye na
Waterfrans itamugoye cyane kuko igisabwa buri gihe ari umubano mwiza
n’imikoranire yoroheye buri wese.
Amashusho
y’iyi ndirimbo yakorewe mu gihugu cya Afurika y'Epfo aho uyu muhanzi asanzwe
akorera umurimo we wo kuramya no guhimbaza Imana.
Salomon yavuze ko iyi ndirimbo ari iyo gushima Imana yaturinze kugera magingo aya
Reba amashusho y'indirimbo Thank You ya Salomon na Waterfranes wo mu gihugu cya Nigeria
TANGA IGITECYEREZO