Umuhanzikazi nyarwanda Priscillah kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane, agiye gushyira hanze indi nshya y’urukundo yise ‘Warandemewe’ .
Iyi ndirimbo ye agiye gushyira hanze yabaye imbarutso kuri bamwe mu bakunzi b’ibihangano bye mu kuvuga ubwiza bwe. Mu gitondo cy’uyu wa 10 Nyakanga 2016 ku masaha ya hano i Kigali nibwo Priscillah yatangaje ko hari indirimbo nshya agiye gushyira hanze yitwa 'Warandemewe'
Ifoto Priscillah yakoresheje nka 'Cover' y'indirimbo ye nshya
Ni ifoto ye yanyujije kuri Instagram ye, munsi yayo yandikaho amagambo avuga ko mu minsi ya vuba agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Warandemewe’. Kuri iyo foto Priscillah yari aryamye yambaye agakanzu gatukura kamugera hejuru cyane y’amavi hafi kugaragaza ibice bye by'ibanga.
Nyuma y’iyo foto, abakunzi ba Priscillah bamukurikirana kuri urwo rubuga, batewe amatsiko cyane n’iyi ndirimbo ye, bamwe mu bamukumbuye bamusaba ko yagira agategura uko azaza i Kigali, abandi bamwifuriza kuzaba umuhanzi ukomeye ku isi, abandi bamusaba ko iyo ndirimbo ye yazayigeza muri NewYork n’ahandi.
Umuhanzikazi Priscillah yagaragarijwe ko akumbuwe cyane mu Rwanda
Shenge Tom yagize ati “Wallah ubwawe uranejeje! Music ni sawa, mbega ibyawe byose ni perfect”. Clement Johnmary yatatse uburanga bw’uyu muhanzikazi ati “Tu es vraiment magnifique” bivuze ngo mu by’ukuri uri mwiza. Jimmy Patrice we yavuze ko Priscillah ari kumwica mu mutwe, ati “Priscillah rwose ntukanyice mu mutwe”.
Priscillah aherutse kwandika amateka mu muziki nyarwanda, indirimbo ye ‘Nka Paradizo’ yakoranye na Meddy yiyongera ku mubare w’indirimbo nyarwanda zarebwe n’abasaga miliyoni kuri Youtube by’umwihariko uyu muhanzikazi akaba ariwe ufite iyarebwe cyane mu gihe gito gishoboka.
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Nka paradizo'
TANGA IGITECYEREZO