Umusizi Junior Rumaga yatangaje ko yifashishije amagambo agize indirimbo ‘Sinigeze nkureba nabi’ mu gisigo cye gishya yise ‘Inshuti y’Amajye’ kubera ko asanzwe ari umwe mu banyuzwe n’ibihangano bya Orchestre Les Fellows yamamaye mu myaka 40 ishize.
Rumaga amaze iminsi atangiye urugendo rwo gusohora ibisigo bigize Album ye ya kabiri ‘Era’, ari nako abikorera amashusho mu rwego rwo kubicuruza ku isoko. Ndetse, muri iki gihe yatangiye ibitaramo ngaruka kwezi, aho igitaramo cya kabiri kizaba tariki 21 Werurwe 2025.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Rumaga yavuze ko kwifashisha indirimbo ‘Sinigeze nkureba nabi’ ya Orchestre Les Fellows yashingiye mu kuba ifite amagambo ahuye n’ibitekerezo by’ibyo yavuze muri iki gisigo cye cy’iminota 4 n’amasegonda 21’.
Ati “Ni uko nkunda cyane iriya ndirimbo, kandi yahuraga cyane n’igitekerezo ‘cy’inshuti y’amajye’
Akomeza ati “Iyi ndirimbo ‘Sinigeze nkubwira nabi’, ni imwe mu ndirimbo za Orchestre Les Fellwos nkunda, bityo nkora igitekerezo ya ‘Inshuti y’amajye’ numvise hari uruhare yagira mu gitekerezo niko kuyikoresha.”
Mu buryo bw’amajwi (Audio), iki gisigo cyakozwe na Popiyeeh, ni mu gihe amashusho yakozwe na Fabrice afatanyije na Bonheart ndetse na Manzi. Ni mu gie Mignonne Rusanganwa, ariwe wagaragaje uburyo aya mashusho yakorwamo (Script).
Orchestre Les Fellows yamamaye mu bihangano binyuranye, ndetse bamwe mu bahanzi bo muri iki gihe barimo na Junior Rumaga bifashisha inganzo yabo.
Iri
tsinda ry'abahanzi ryashinzwe mu 1973 n'abasore bakiri bato, bamwe bakomoka mu
Rwanda, abandi baturutse mu bihugu by'ibituranyi. Iri tsinda ryamenyekanye
cyane mu myaka ya za 1980 kubera umuziki waryo w'umwimerere, ukaba warakunzwe
mu bitaramo bitandukanye byabereye mu Rwanda.
Mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane harimo "Brigitte", "Karolina", "Marceline", "Mwana nakunze", "Yewe Mukobwa", n'izindi nyinshi. Izi ndirimbo zagaragazaga ubuhanga mu myandikire no mu miririmbire, bikaba byaratumye Orchestre Les Fellows iba imwe mu matsinda akomeye mu mateka y'umuziki nyarwanda.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri tsinda ryahuye n'ibibazo bitandukanye byatumye rigenda ricogora. Gusa, mu mpera za 2018, bamwe mu bari bagize Orchestre Les Fellows bafatanyije n'abahanzi bakiri bato, biyemeje kongera kuzahura iri tsinda hagamijwe gusubizaho umuziki w'umwimerere no kugarura ibitaramo by'imbaturamugabo nk'ibyabayeho kera.
Kuri
ubu, Orchestre Les Fellows ivuguruye ikorera ibitaramo bitandukanye mu Rwanda,
ikaba ifite intego yo gukomeza gusigasira umuco n'umuziki nyarwanda binyuze mu
ndirimbo zabo za kera ndetse n'izindi nshya bahanga. Ushobora kumva zimwe mu
ndirimbo zabo kuri shene yabo ya YouTube.
Junior
Rumaga yatangaje ko yifashishije amagambo y’indirimbo ya Les Fellows, kubera ko
ahuye n’igitekerezo yashyize mu gisigo cye ‘Inshuti y’amajwe’
Rumaga yavuze ko akomeje urugendo rwo gukorera amashusho ibisigo bigize Album ye ‘Era’
KANDA HANO UBASHE KUMVA IGISIGO ‘INSHUTI Y’AMAJYE’ YA JUNIOR RUMAGA
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'SINIGEZE NKUREBA NABI' YA ORCHESTRE LES FELLOWS
TANGA IGITECYEREZO