Ku wa Mbere, umuyobozi mushya wa FBI, Kash Patel, yatangaje ko Dan Bongino agizwe umuyobozi wungirije w’uru rwego, agaragaza ko ari umuntu w’inararibonye kandi wiyemeje kurengera ubutabera n’umutekano.
Patel yashimangiye ko Bongino afite ubunararibonye bukomeye mu by’umutekano, ndetse anamugira inama y’ukuba umuyobozi mwiza. Yagize ati: "Ubuyobozi bwe, ubunyangamugayo ndetse n’ubwitange ku butabera bituma aba umuntu ukwiriye gufasha kuyobora FBI muri ibi bihe by’ingenzi. Ni umupolisi w’umwuga, kandi afite icyerekezo gishingiye ku ndangagaciro zikwiye."
Bongino yigeze gukorera Polisi ya New York (NYPD) ndetse n’Urwego rushinzwe umutekano w’abaperezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Secret Service). Ubusanzwe azwi nk’umuvugizi w’uburenganzira bw’abaturage, akaba anayobora ikiganiro "The Dan Bongino Show."
Mu ijambo rye, Bongino yagize ati: "Maze igihe nkurikirana imikorere ya Leta, haba nkiri umupolisi wa NYPD cyangwa muri Secret Service, nkorera ubutegetsi bwa Repubulika ndetse n’ubwa Demokarasi. Niboneye n’amaso yanjye uburyo abakozi b’izi nzego bitanga bashikamye, bubahiriza indangagaciro zo gukunda igihugu."
Yakomeje agira ati: "Hari abakozi ba FBI b’inararibonye, biyemeje kuzuza inshingano zabo uko bikwiye. Bakeneye ubuyobozi bubashyigikira, bubaha icyubahiro, kandi bubafasha gukomeza gukorera igihugu uko bikwiye."
Nk’uko bitangazwa na Reuters, icyemezo cyo gushyira Bongino kuri uyu mwanya cyatangajwe nyuma y’itangazo rya Perezida Donald Trump ku wa Mbere, abinyujije ku rubuga Truth Social.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO